Uyu muyobozi ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Youth Connekt Africa 2024 iri kubera mu Rwanda.
Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’uyu muyobozi ku ngingo zitandukanye.
Bikomeza bigira biti “Perezida Kagame yakiriye Ahunna Aziakonwa, Umuyobozi wa UNDP wungirije akaba n’Umuyobozi ushinzwe Afurika, bagirana ibiganiro ku guteza imbere YouthConnekt na Timbuktoo yatekerejwe na UNDP mu gushyigikira imishinga ikizamuka muri Afurika.”
Mu nama ya Youth Connekt Africa, Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe gushyira imbaraga mu kubaka uburyo abato barerwamo byaba mu burezi cyangwa ahandi.
Ati “Dufite imibare [urubyiruko rwinshi] igikurikiye ubu ni ukubaka ubushobozi bw’iyo mibare, tugomba gushyira imbaraga muri sisiteme zacu abato bakuriramo yaba uburezi cyangwa ahandi.”
“Akenshi hari ibyo twirengagiza, tugatanga uburezi, tukita ku buzima bwabo, tukabashishikariza kugira uruhare mu iterambere ryabo n’igihugu ariko hagomba no kubaho wa mwuka utuma ibintu byose bigenda neza.”
Ahunna Eziakonwa yashimiye abitabiriye Youth Connekt Africa 2024, avuga ko impamvu abanyacyubahiro bayitabiriye ari uko bazi akamaro k’iyi nama ndetse bafata urubyiruko nk’ahazaza ha Afurika.
Yagaragaje ko mu gihe Afurika itashyira imbaraga mu kubakira ubushobozi urubyiruko uko bikwiye yazahora
Ati “Nitutita ku gushyira mu bikorwa uburyo bwo guha urubyiruko ubumenyi bukenewe, tuzakomeza kubona Afurika itakaza indangagaciro zayo n’umutungo wayo bibonwa n’abandi... Abanyafurika, urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu, bafite ubushobozi bwo kwiyobora no kugena ahazaza habo, bityo nta na rimwe mukwiye kuva aho mwicaranye n’abandi mwishisha ko mudashoboye.”
Mu 2012, ni bwo gahunda ya Youth Connekt yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo UNDP. Yaje ari igisubizo ku iterambere rirambye kandi rigera kuri buri wese mu muryango Nyarwanda.
Iba buri mwaka, igahuza abashyiraho za politiki, abacuruzi, abafatanyabikorwa mu iterambere na sosiyete sivile, hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo byugarije urubyiruko.
Iy’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Guha urubyiruko ubumenyi bukenewe ngo ruhange imirimo.”
Gahunda ya Youth Connekt yaje kwaguka ihindurirwa izina yitwa YouthConnekt Africa, ubu ikaba imaze gukwira hirya no hino ku mugabane. Ibihugu 33 bimaze kuyiha ikaze, aho Ubwami bwa Lesotho ari bwo buheruka kuyakira.
Ku rundi ruhande Timbuktoo ni umushinga w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika. Wo n’iki kigega bifite icyicaro mu Rwanda.
UNDP ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu kurwanya ubukene, aho ifasha abantu mu kwihangira imirimo ibyara inyungu, ibikorwa byo kubungabunga ikirere binyuze mu kubaka amazu adahumanya ikirere, gufasha abantu kugera k’ubutabera, kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!