00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 June 2022 saa 06:29
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), Nardos Bekele-Thomas banagirana ibiganiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 13 Kamena 2022.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame ufite inshingano z’ubuyobozi bw’Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), yakiriye Nardos Bekele bakagirana ibiganiro ku ngamba zo kuzamura ubukungu bushingiye ku kwihuza kw’ibihugu.

Nardos Bekele-Thomas yatangiye izi nshingano ku wa 1 Gicurasi 2022 nyuma yo kwemezwa n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu nama idasanzwe yabahuje muri Gashyantare uyu mwaka.

Ni we mugore wa mbere wahawe inshingano nk’izi asimbuye Dr. Ibrahim Assane Mayaki. Yahoze ari Umuhuzabikorwa wa Loni anahagarariye Umunyamabanga Mukuru muri Afurika y’Epfo.

Ubwo yatangiraga imirimo ye, yashimiye umuyobozi wa NEPAD, Perezida Kagame, Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mohammed yizeza ko ibyo yitezweho biri ku rwego rwo hejuru.

Ati “Hari inzitizi nyinshi duhanganye na zo ariko tugomba kwitegura ko n’igihe kizaza gihishe izindi. Tugomba gushyira imbaraga muri uru rwego rugamije kwihutisha iterambere rya Afurika kubera ko uko isi iteye, ni isi y’ibibazo. Mu gihe ntangiye inshingano muri AUDA, mfitiye ishyaka Afurika kandi nizeye kuzana impinduka.”

Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD) kuva mu 2020.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), Nardos Bekele-Thomas yakiriwe na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .