00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Prof. Moghalu uyobora Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 November 2024 saa 07:23
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024, yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere ryatangijwe i Kigali mu kwezi gushize, Prof. Kingsley Chiedu Moghalu.

Iri shuri ryatangijwe tariki ya 22 Ukwakira 2024. Rizajya ritanga ubumenyi mu miyoborere, ubushakashatsi na politiki, bufasha mu gukemura ibibazo bibangamiye umugabane wa Afurika.

Ryashibutse ku muryango Africa School of Governance Foundation washinzwe hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe na Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Ubwo Desalegn yafunguraga iri shuri ku mugaragaro, yasobanuye ko rifite umwihariko wo kwigisha amasomo ashingiye ku byo umugabane wa Afurika ukeneye kugira ngo utere imbere.

Iri shuri rikorera mu nyubako Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwakoreragamo ku Gishushu mu karere ka Gasabo. Umunyarwanda Dr. Donald Kaberuka ari mu bagize inama y’ubuyobozi yayo.

Perezida Kagame yakiriye Prof. Moghalu uyobora ishuri nyafurika ry'imiyoborere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .