Minisitiri Denis Christel Sassou Nguesso wari kumwe na Minisitiri ushinzwe guteza imbere Abagore, Ines Nefer Ingani, bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 28 Mata 2022.
Perezida Kagame yagejejweho ibyaranze uruzinduko rwa Minisitiri Denis Christel Sassou Nguesso yagiriraga mu Rwanda kuva ku wa 25 Mata.
Impande zombi kandi zaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko i Brazzaville.
Muri urwo ruzinduko rwabaye tariki 11-13 Mata 2022, rwarangiye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano umunani mu nzego zitandukanye.
Arimo ajyanye n’ubufatanye mu bukungu nko kurengera no guteza imbere ishoramari hagati y’u Rwanda na Congo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubucuruzi buciriritse, ubukorikori, umuco n’ubugeni, ubuhinzi, uburere mboneragihugu no kungurana ubumenyi.
Icyo gihe kandi hamejwe ko hashyirwaho Komite ihuriweho ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kugira ngo atange umusaruro yitezweho.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo ari nayo ikurikirana ikanareberera inyungu z’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yo Hagati (CEEAC).
Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.
Ni mu gihe kompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011. Kuri ubu RwandAir ikorera ingendo i Brazzaville gatatu mu cyumweru.
Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za Kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.
Ibyaranze uruzinduko rwa Minisitiri Denis Christel Sassou Nguesso mu Rwanda
Minisitiri Denis Christel Sassou Nguesso na Minisitiri Ines Nefer Ingani bageze i Kigali ku wa 25 Mata 2022, aho ku munsi wakurikiyeho basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abasuye uru rwibutso, Minisitiri Denis Christel Sassou Nguesso yashimye Perezida Kagame wabashije kongera kubanisha Abanyarwanda mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Denis Christel Sassou Nguesso kandi yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, aho bagiranye ibiganiro bigaruka ku bufatanye mu ishoramari hagati y’impande zombi.
Impande zombi zemeranyije ko hagiye gutegurwa ihuriro ry’abacuruzi hagati y’u Rwanda na Congo-Brazzaville.
Minisitiri Denis Christel Sassou Nguesso kandi yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Biruta Vincent na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Uwamaliza Béata.
Uyu muyobozi kandi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana.
Minisitiri Denis Christel Sassou Nguesso n’itsinda bari kumwe basuye Icyanya cyahariwe Inganda, kiri i Masoro aho basuye inganda zirimo urwa Volkswagen rutunganyiriza imodoka mu Rwanda ndetse na Sosiyete ya Crystal Ventures.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!