Perezida Kagame yakiriye ku meza abayobozi ba Afurika n’impirimbanyi z’icyateza imbere urubyiruko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Kanama 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame uri mu Buyapani, yakiriye ku meza abayobozi ba Afurika n’impirimbanyi zatangije gahunda y’Umuryango w’Abibumbye igamije Iterambere ry’Urubyiruko, izwi nka "Generation Unlimited".

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi ba gahunda ya Generation Unlimited.

Uwo musangiro wabayemo ibiganiro wayobowe na Perezida Kagame afatanyije n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku bana (UNICEF) , Henrietta Fore, akaba ari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Generation Unlimited.

Perezida Kagame yakiriye abo bayobozi ku meza mbere y’inama ihuza ibihugu na za Guverinoma byo muri Afurika n’igihugu cy’u Buyapani, inama izwi nka Tokyo International Conference on African Development (TICAD).

Iyi inama ibaye kuba ku nshuro ya karindwi, ifite insanganyamatsiko yo kwihutisha iterambere rya Afurika binyuze mu kubaka ubushobozi bw’abaturage, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Itangazo ryavuye mu biro bya Perezida wa Repubulika, Village Urugwiro rivuga ko mu biraganirwaho by’ingenzi muri iyo nama harimo uburyo bwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, guteza imbere ubucuruzi binyuze mu guhanga udushya no gukorana n’abikorera, guha ubushobozi abaturage no kongerera ingufu ibikorwa bijyanye n’amahoro n’umutekano.

Haraganirwa kandi ku kamaro ko kuganira hagati ya za Leta n’abikorera hagamijwe konoza imikoranire y’u Buyapani, Guverinoma za Afurika n’abikorera.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyo nama.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kandi, mbere yo gufungura inama ya TICAD ku mugaragaro, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa David Beasley n’Umuyobozi w’ishami rya Loni ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi.

Iyi nama ya TICAD yateguwe ku bufatanye n’Ibiro by’umujyanama udasanzwe w’umuryango w’Abibumbye muri Afurika, Gahunda ya Loni igamije iterambere (UNDP), Banki y’Isi, na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Inama ihuza ibihugu bya Afurika n’u Buyapani buri myaka itatu. Isazozwa kuwa Gatanu tariki 30 Kanama 2019.

Perezida Kagame yaherukaga kwitabira iyo nama ku nshuro ya gatanu n’iya gatandatu, harimo iyabereye mu Buyapani mu 2013, n’iyabereye muri Kenya mu 2016.

Bwa mbere inama uhuza u Buyapani na Afurika yabaye mu mwaka wa 1993.

Perezida Kagame mbeye yo gufungura inama ya TICAD ku mugaragaro, yagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed n'Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa David Beasley
Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed (ibumoso) hamwe na Beasley
Ubwo Perezida Kagame yakiraga Umuyobozi w’ishami rya Loni ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi.
Perezida Kagame na Grandi baganiriye ku bibazo byerekeye impunzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza