Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ni byo byatangaje ayo makuru ku rubuga rwa X, ko Perezida Kagame yakiriye iryo tsinda rikuriwe na Adama Dieng.
Ubwo butumwa bwagiraga buti “Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Intumwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bijyanye no gukumira Jenoside, Adama Dieng, uri mu ruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.”
U Rwanda nk’igihugu cyahuye na Jenoside n’ivangura, cyiyemeje kurwanya ikintu cyose cyashobora gutera Jenoside cyangwa ikindi cyaha gikomeye.
U Rwanda kandi rwiyemeje gukomeza kurwanya ihakana rya Jenoside, gukomeza kubabarira no kurwanya ivangura aho rihereye ku isi, by’umwihariko muri Afurika.
Adam Dieng ageze mu Rwanda mu gihe haheruka gusozwa ibiganiro byo kurwanya jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibifitanye isano na byo ndetse no kwimakaza ubwiyunge, biri kubera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu gukumira no kurwanya jenoside, Alice Wairimu Nderitu, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz n’abandi batandukanye.
Dieng ukomoka mu gihugu cya Sénégal, yakoze imirimo itandukanye irimo guteza imbere uburenganzira bwa muntu, kurandura umuco wo kudahana, guha imbaraga inkiko, yagize uruhare mu gutangiza imiryango myinshi itegamiye kuri Leta muri Africa, yagize uruhare rufatika mu gushinga Urukiko rw’Afurika ruharanira uburenganzira bwa muntu, n’ibindi.
Yabaye Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya mbere yo kuba intumwa yihariye y’Umunyamabanga wa Loni ku kurwanya Jenoside.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!