Gnassingbé na Lourenço baje mu Rwanda kwitabira ibirori by’irahira rya Perezida Kagame biteganyijwe ku gicamunsi cy’uyu wa 11 Kanama, nk’uko byashimangiwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Ibi biro byagize biti “Muri iki gitondo, Perezida Kagame yahuye na Perezida Faure Gnassingbé wa Togo na Perezida João Lourenço wa Angola, bari i Kigali mu birori bwo kurahira kwa Perezida byo kuri iki gicamunsi.”
Muri ibi birori bibera muri Stade Amahoro, Gnassingbé na Lourenço barahahurira n’abandi bakuru b’ibihugu 20, ba Visi Perezida, ba Minisitiri b’Intebe, ba Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.
Perezida Kagame yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 14 n’iya 15 Nyakanga 2024 ku majwi 99,18%, Dr Frank Habineza agira 0,50%, naho Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga agira 0,32%.
Imiryango mpuzamahanga yari yohereje indorerezi muri aya matora yagaragaje ko yabaye intangarugero, bitewe n’uko yaciye mu mucyo, arangwa n’ubwisanzure. Ibyo byashimangiwe na Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
Ubwo Komisiyo y’Amatora yari imaze gutangaza ibyavuye muri aya matora, abakuru b’ibihugu bitandukanye bashimiye Perezida Kagame, bamwizeza gukomeza ubufatanye bugamije inyungu z’abenegihugu ku mpande zombi.
Abenshi mu bakuru b’ibihugu bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame bakanamwizeza gukomeza ubufatanye ni bo baje mu Rwanda gushyigikira irahira rye, abandi bohereza ababahagararira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!