Colombia ni Igihugu kiri muri Amerika y’Amajyepfo, kikaba kimwe mu bihugu byanyuze mu nzira y’intambara yamaze igihe kinini, ihuje Ingabo za Leta ndetse n’inyeshyamba za FARC.
Kuri ubu iki gihugu kiri mu nzira yo kongera kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu baturage, ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FARC, ingingo gishobora kugirwamo inama n’u Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu bihe nk’ibyo.
Mu minsi ishize kandi Perezida Kagame aherutse kwakira Ambasaderi wa Colombia mu Rwanda, Monica de Greiff Lindo, akazaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Duque w’imyaka 45 ni umunyamategeko wabaye Umusenateri mbere yo gutorerwa kuyobora Colombia muri Kanama 2018.
Perezida Kagame kandi yitabiriye umusangiro wateguwe na Lally Weymouth, Umwanditsi wa Washington Post.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!