00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yageze muri Niger aho yitabiriye inama ku iterambere ry’inganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 10:05
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Niamey muri Niger kuri uyu wa 24 Ugushyingo aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekeye iby’inganda n’izindi nzego z’iterambere ry’ubukungu.

Iyi nama igaruka no ku bijyanye n’isoko rusange rya Afurika ibera muri Niger kuva ku wa 20-25 Ugushyingo 2022.

Insanganyamatsiko yayo igaruka ku ‘guteza imbere urwego rw’inganda muri Afurika nta wuhejwe kandi hatirengagijwe izindi nzego z’ubukungu’.

Iyi nama yabimburiwe n’izindi zifitanye isano n’Inteko ya Afurika Yunze Ubumwe mu ntangiriro z’Ugushyingo zirimo iz’abayobozi bakuru n’abaminisitiri bashinzwe inganda, ubukungu n’isoko rusange rya Afurika.

Ni inama igamije kwerekana ubushake bwa Afurika bwo guteza imbere inganda nk’imwe mu nkingi zikomeye ziganisha uyu mugabane ku iterambere ry’ubukungu burambye nk’uko biteganyijwe mu cyerekezo cya 2063 n’icya 2030.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .