Iyi nama iri kuba mu gihe ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku Isi. Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bateganya kuganira ku ishoramari ry’imishinga igamije kurengera ikirere no kugabanya ingaruka z’ihumana ryacyo ku binyabuzima.
Ubwo Perezida Kagame yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Heydar Aliyev, yakiriwe na Minisitiri Wungirije wa Azerbaijan ushinzwe abakozi n’ubwiteganyirize, Hidayat Abdullayev n’abandi bayobozi.
Biteganyijwe ko ahura n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitandukanye, barimo Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev.
Ubuyobozi bwa Azerbaijan n’ubw’u Rwanda bwagaragaje ko bwifuza kwifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye mu Ukwakira 2024 ubwo Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirizaga Perezida Ilham impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.
Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga yagaragaje ko inzego ibihugu byombi byakwifatanya mu guteza imbere zirimo ubucuruzi, ishoramari, siyansi, uburezi n’ibikorwa by’ubutabazi. Ibyo ni byo yaganiriyeho na Perezida Ilham.
Nyuma yo gushyikiriza Perezida Ilham ubutumwa bwa Perezida Kagame, Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga yagize ati “Perezida w’u Rwanda yambwiye ko aha gaciro gakomeye umubano na Azerbaijan kandi ko nubwo intera iri hagati y’ibihugu byombi ari ndende, hari amahirwe akomeye y’ubufatanye.”
Icyo gihe Perezida Ilham yasabye Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga kumugereza indamutso ye kuri Perezida Kagame, anamushimira ko ateganya kwitabira iyi nama yiga ku mihindagurikire y’ikirere iri kubera i Baku.
Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017. Azerbaijan ifite umudipolomate uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!