Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’amahanga mu bwicanyi bwabereye muri Congo bukegekwa ku Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ku makuru amaze iminsi akwirakwizwa mu binyamakuru bitandukanye cyane cyane ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko u Rwanda rukwiriye gukurikiranwa ku byaha byakorewe muri RDC hagati ya 1993 na 2003.

Ni amakuru yongeye kuzamurwa mu minsi ishize ubwo Ishyirahamwe ry’Abaganga baharanira Uburenganzira bwa Muntu rikorera i New York, ryatangazaga ko Dr Denis Mukwege ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aterwa ubwoba kubera ibitekerezo bye ku ’bwicanyi’ bwabaye mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu minsi ishize, Dr Mukwege yifashishije imbuga nkoranyambaga yakunze kuzamura cyane ya Mapping Report, asaba ko hajyaho urukiko rwihariye rwakurikirana ubwicanyi bwakorewe muri RDC, inshuro nyinshi agahoza mu kanwa u Rwanda.

Uwo muryango wavugaga ko Mukwege yibasirwa n’u Rwanda ndetse agaterwa ubwoba kubera ibyo atangaza kuri iyo raporo ya Loni, ishinja u Rwanda uruhare muri ibyo byaha byakorewe muri RDC. Ni ibyaha u Rwanda ruvuga ko bigamije kurusiga icyasha no guhisha uruhare rw’amahanga mu bibazo byibasiye akarere.

Perezida Kagame kuri iki Cyumweru ubwo yari mu kiganiro na RBA, yasabwe kugira icyo avuga kuri ibyo bibazo ndetse n’abasaba ko hagira igikorwa ngo u Rwanda rubazwe iby’ubwo bwicanyi.

Yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Congo byatangiye kera kandi amateka agaragaza ko atari u Rwanda rwabitangije. Yavuze ko n’abakomeje kubikuririza bashatse bakwitonda kuko uruhare runini ruri kuri bo kurusha abandi bose.

Ati “Kuri abo bashaka ko dusubira mu mateka, vuba aha bazabona ko bafite uruhare runini muri ayo mateka kurusha Congo cyangwa u Rwanda. Ibyo baba bifuza byose, bitonde. Ibibazo cyangwa amateka y’u Rwanda na RDC atangira kuva kera. Abantu bari kubitangirira igihe bashakiye, bagafata igihe runaka amateka bakayahera aho. Abantu bavuga ibya Mapping report sinzi ngo ni ibiki, ko ngo hari intambara zabereye muri RDC […] dukwiriye gusesengura, tukareba ubundi izi nkuru zituruka he?”

"N’iyo wahera mu 1990, muzi ko ingabo zo hanze zabanje kwinjira mu Rwanda zaturutse muri RDC yitwaga Zaïre icyo gihe? […] bambutse umupaka wa Rubavu, Gisenyi baje gutabara umuntu wabo wari uri kwica Abanyarwanda. Ingabo z’u Rwanda zinjira muri Congo, byari nyuma y’aho iza Congo zinjiriye mu Rwanda. Abo bantu bakwiriye gusubira inyuma, kuki RDC yaje mu Rwanda?”

Perezida Kagame yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, nabwo abagize uruhare muri Jenoside bambutse bajya muri Congo, bakakirwa neza bagahabwa ahantu heza ho kwisuganyiriza ngo bagaruke guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Urwo ruhererekane rw’amateka, Kagame avuga ko ari nayo ntandaro y’imitwe yitwaje intwaro u Rwanda ruhanganye nayo uyu munsi ishaka guhungabanya umutekano.

Yagaragaje ko hari abantu bagize uruhare muri ibyo bibazo byose, mu guhisha uruhare rwabo bagakora raporo zigaragaza nabi u Rwanda.

Ati “[…] bagashyira ku ruhande undi wese waba warabigizemo uruhare ubundi bakabikorera u Rwanda, kuko ni agakingirizo keza kazatuma bahisha uruhare rwabo.”

“Iyi mvugo bahora basubiramo nta yindi ntego yayo, ni kubw’icyaha bakoze cyangwa se kuba ntacyo bakoze bikageza kuri Jenoside mu Rwanda […] bagashaka guhindura inkuru bakabyegeka ku bandi aho batekereza ko bizarangiza uruhare rwabo, bakabishyira ku bitugu by’u Rwanda, nyamara u Rwanda narwo rwabibereyemo inzirakarengane.”

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Congo byatangiye kera kandi amateka agaragaza ko atari u Rwanda rwabitangije

Perezida Kagame yavuze ko abagize uruhare muri Mapping report, bakoreraga imiryango yitwa ko irengera uburenganzira bwa muntu, iharanira ubwisanzure n’ibindi, nyamara ari ibikoresho by’abafite uruhare mu bibazo byabaye mu karere.

Yagarutse kandi ku bibazo by’abantu bari kwibasira Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Vincent Karega basaba ko yirukanwa, bamushinja guhakana ubwicanyi bwakorewe Abanye-Congo buvugwa muri iyo raporo.

Perezida Kagame yavuze ko nabyo ababiri inyuma ari abatishimiye ko umubano w’u Rwanda na Congo ukomeza kuba mwiza.

Ati “Uri kwibasira uyu mubano bivuze ngo ari inyuma yabyo, hari abantu batishimiye uyu mubano kuko kuri bo, umubano wakabaye ari ukurebana ay’ingwe hagati ya RDC n’u Rwanda ngo ukuri kubyo bakoze kutazajya ahagaragara.”

Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe aherutse kuvuga ko ubwo impunzi z’abanyarwanda zari zarahungiye muri Congo zamaraga gutaha, hari ibihugu by’amahanga byasigaranye ipfunwe, bitangira gukora raporo ziharabika u Rwanda harimo na Mapping Report.

Yagize ati "Impunzi kuzibambura zigataha ubwo babigizemo ipfunwe, nabo batangiye gukora iryo cengezamatwara, hari ibihugu twarwanyije byari bishyigikiye Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, abo nabo bakwije iyo propaganda, ndetse bashyiraho inyandiko yiswe Congo Mapping report bahora bakwirakwiza, ngo hapfuye miliyoni esheshatu z’abantu muri Congo.”

“Miliyoni esheshatu zapfa ahantu ntihaboneke n’umurambo n’umwe? Miliyoni esheshatu ni abantu bapfa bakazimira ntubone n’umuntu? Icyo cya mapping report gihoraho. Iyo rero ni propaganda, ni nayo bakoresha mu gufata bugwate abana benshi b’urubyiruko, cyangwa se impunzi nyinshi zikiri za Brazaville, Zambia, Malawi, Mozambique, Zimbabwe, Lesotho, muri afurika yose, kuko badafite ikintu bahimba, ntabwo bafite uko baguma bafashe izo mpunzi bugwate, kuko ntibashaka ko impunzi zibavaho.”

Gen Kabarebe yatanze izindi ngero z’uburyo RDF itari kwica abasivili ngo nirangiza bamwe mu bo barwanaga muri Congo bafite imiryango mu Rwanda, yitabweho kimwe n’abandi baturage.

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’amahanga mu bwicanyi bwabereye muri Congo bukegekwa ku Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko abakomeje gukuririza ibyo bibazo bashatse bakwitonda kuko uruhare runini ruri kuri bo kurusha abandi bose
Perezida Kagame yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, nabwo abagize uruhare muri Jenoside bambutse bajya muri Congo bakakirwa neza
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo bivugwa muri Rayon Sports bikurikiranwa na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa kandi yizera ko byabonewe igisubizo

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .