00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu aharanira inyungu z’abatuye Isi ate kandi aheza umugabane wacu? – Perezida Kagame

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 May 2024 saa 01:52
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko kudaheza umugabane wa Afurika mu ishoramari kuri gahunda z’iterambere, byafasha Isi yose kugera ku mibereho myiza y’abayituye.

Mu kiganiro cyateguwe na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) mu nama yayo ngarukamwaka iri kubera i Nairobi kuri uyu 29 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yagaragaje ko bitumvikana kuba umuntu avuga ko aharanira inyungu rusange, ariko agaheza Afurika.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu myaka mirongo iri imbere, umugabane wa Afurika ari wo mugabane uzaba utera imbere byihuse ugereranyije n’indi migabane, agaragaza ko byari bikwiye ko uhabwa amahirwe awufasha kugera kuri iyi ntumbero nk’uko n’indi migabane uyahabwa.

Yagize ati “Umuntu aharanira inyungu z’abatuye Isi ate kandi aheza umugabane wacu? Kandi urebye uko ibintu bimeze, ahantu honyine hazaba hatera imbere byihuse mu myaka mirongo iri imbere ni muri Afurika."

Perezida Kagame yatangaje ko Afurika itazakomeza gutegereza ko ibi byifuzo bishyirwa mu bikorwa, ahubwo ko izafata iya mbere iharanira kugera ku ntego yihaye.

Ati "Bakwiye kwemera bimwe mu bitekerezo byacu mu nyungu zabo, kuko iyo Afurika itera imbere, Isi yose iba itera imbere. Ariko Afurika ntabwo yategereza guhabwa aya mahirwe n’undi, ahubwo tugomba kujya imbere ku murongo, turwanira uburenganzira bwacu.”

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko hari ubwo abo ku yindi migabane bitabwaho cyane n’inzego zitera inkunga ibikorwa by’iterambere kandi bo baba badafite ubushake bwo guharanira impinduka ku Isi, nyamara Afurika yo ifite inyota yo kubyaza umusaruro amahirwe ihabwa.

Ati “Bishoboke ko uburyo izi nzego zubatsemo bugirira inyungu abo mu bice bimwe by’Isi, bo badashishikajwe no kubona impinduka kubera ko bibaha uburyo bwo kugenzura, bakavugira ku mitungo y’abandi bantu. Si uko abantu batabyumva. Nkatwe Afurika tubyumva neza kubera ko bitugiraho ingaruka. Ariko abandi bafite ububasha n’ubugenzuzi bo bagira inyungu mu gutuma impinduka zigenda gake.”

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika barimo Dr William Ruto wa Kenya, Mohamed Younis Menfi wa Libya na Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Perezida Kagame yatangaje ko Afurika idakwiye guhezwa muri gahunda z'iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .