Ni ubutumwa yatangiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 9 Mutarama 2025, ubwo yasabwaga kuvuga ku hazaza h’imiyoborere muri Afurika, umugabane wibasiwe na ‘coups d’état’ nyinshi.
Perezida Kagame yavuze ko iyo nta gifatika abayobozi bari kugeza ku baturage babatoye, abaturage batangira kwibaza ku cyo babamariye, bagafata icyemezo cyo gushyigikira ababizeza impinduka.
Ati “Ntabwo Afurika itandukanye n’ahandi. Nabigiyeho impaka byeruye, bigera n’aho babyumva nabi. Iyo abantu bavuga kuri coups d’état zibera mu bice bitandukanye by’umugabane wacu, ziba zigomba kuba ahabera ibintu byinshi, aho barambirwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bakigaragaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko iyo abaturage barambiwe ubutegetsi, bashobora kugaragariza akababaro kabo mu matora, cyangwa se abasirikare bakaba ari bo babafasha kugera ku mpinduka.
Ati “Nk’uko nabivuze, abaturage bigaragariza mu matora. Kandi aba bantu bakora coups d’état baturuka muri iyo sosiyete. Ni bamwe mu baturage b’ibi bihugu. Ni bamwe mu baba bataranyuzwe, bafite akababaro, umujinya n’abarengana, maze tukavuga ngo ‘ni inzira inyuranye n’Itegeko Nshinga’.”
Perezida Kagame yasobanuye ko koko guhirika ubutegetsi binyuranye n’Itegeko Nshinga, ariko ko iyo ubutegetsi buba bwaragiyeho hashingiwe kuri iri tegeko budakoze inshingano uko bikwiye, izi mpinduka ziba zikwiye.
Ati “Yego ni inzira inyuranye n’Itegeko Nshinga ariko ibyo byabaye, inzira ikurikiza Itegeko Nshinga nta musaruro yatanze. Niba uvuga ngo ntibyakabaye bibaho, wakabaye unavuga icyari gihari mbere y’izo mpinduka cyagombaga gutuma zitaba.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko abaturage bemeza ko coups d’etat atari nziza, ariko ko bakanemeza ko ubutegetsi bukurwaho buba ari bubi kurushaho.
Yagaragaje ko abahirika ubutegetsi bakwiye kumva ko bagomba gukora neza kurusha abo baba bakuyeho, kuko ari bwo abaturage babona ko impinduka nziza babizeza ari zo koko.
Ati “Ntabwo bihagije guhindura icyo utekereza ko ari kibi, ni n’ingenzi ko iyo izo mpinduka zibayeho, uba ukwiye gukora neza kurusha icyo wakuyeho. Abakora coups bafite umukoro wo kugaragaza impamvu bakoze ikidakurikije Itegeko Nshinga kugira ngo bazane impinduka.”
Ibihugu bya Afurika biheruka kuberamo coups d’état ni Gabon, Niger, Burkina Faso na Mali na Guinea-Conakry. Zose zabaye hagati ya 2020 na 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!