Perezida Kagame yagaragaje impungenge ku bakoze Jenoside bahawe rugari muri Afurika y’Amajyepfo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Ukuboza 2020 saa 03:39
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu gusaba ubufatanye n’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihisheyo bashyikirizwe ubutabera.

Mu bihugu nka Afurika y’Epfo bivugwa ko habayo Kayishema Fulgence ushinjwa uruhare muri Jenoside, mu gihe muri Zimbabwe havugwa Protais Mpiranya wahoze akuriye abarindaga Perezida Habyarimana.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Dr Serge Brammertz, aherutse gusaba Akanama k’Umutekano ka Loni ubufasha mu guhatira Afurika y’Epfo guta muri yombi Fulgence Kayishema ukekwaho Jenoside n’abandi bagishakishwa bagafatwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ibiganiro kugira ngo ibyo bihugu bishyikirize ubutabera abakekwa.

Yagize ati “Iki ni ikibazo ubusanzwe kiri mu maboko ya IRMCT kuganira na Afurika y’Epfo cyangwa ikindi gihugu cyose kimufite. Twamenye byinshi kuri aba bantu baba muri Afurika y’Amajyepfo, ni ikibazo kitajya kirangira. Na Mpiranya aridegembya, we nkeka ko yanakoze ibirenze ibya Kayishema ariko yabaye umuturage wo muri Afurika y’Amajyepfo.”

“Ni benshi bagikwepa ubutabera kandi akenshi banazwi n’inzego z’ibihugu babamo. Ni ibintu tumaze igihe turimo ariko dukwiriye kubigiramo uruhare binyuze mu nzira za dipolomasi.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda ruzakora ibyo rushoboye, umurimo ukomeye uri mu maboko y’ibyo bihugu bicumbikiye abakekwa.

Kayishema wahoze ari Umugenzacyaha wa Komine ya Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, ashinjwa ibyaha birimo uruhare mu rupfu rw’Abatutsi basaga ibihumbi bibiri bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange ku Kibuye bishwe basenyeweho Kiliziya.

Mpiranya aregwa ibyaha umunani birimo Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubuhotozi, itsembatsemba, gusambanya ku gahato, gutoteza, ibindi bikorwa bibi birenze kameremuntu byakorewe mu Rwanda hagati y’itariki ya 6 Mata n’iya 17 Nyakanga 1994.

Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko Mpiranya yategetse ko abantu babonaga ko ari Abatutsi bicwa cyangwa baterwa ububabare buzahaza umubiri.

Havugwa kandi ko yategetse iyicwa ry’abarimo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Inzibacyuho; Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga; Frédérique Nzamurambaho wari Minisitiri w’Ubuhinzi; Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’Itangazamakuru na Félicien Ngango wari Visi Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD).

Mpiranya kandi agomba kuryozwa urupfu rw’abasirikare icumi b’Ababiligi bo muri MINUAR babungabungaga amahoro bishwe n’abasirikare ba FAR mu Kigo cya Gisirikare cya Kigali.

Ubushinjacyaha buvuga ko buzi neza aho Mpiranya aherereye nibura ku kigero cya 90%, ku buryo byanze bikunda, ku bufatanye bw’ibihugu azafatwa nta kabuza.

Hashize igihe Kayishema bivugwa ko aba muri Afurika y'Epfo ariko icyo gihugu cyanze kumuta muri yombi
Protais Mpiranya yayoboraga abasirikare bashinjwa kwica Uwilingiyimana Agathe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .