Ni ikibazo Umukuru w’Igihugu yagaragarije mu nama yiga ku bukungu bwa Afurika bushingiye ku kurengera ikirere yabereye muri Azerbaijan kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024, yayobowe na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina.
Perezida Kagame yagaragaje ko mu gihe abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bahuriye mu nama ya 29 yiga ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere, COP29, Afurika igomba gushimangira uruhare rukomeye rwayo muri uru rugamba.
Ati “Kutabona amafaranga ahagije mu kurengera ikirere biracyari inzitizi ikomeye kuri Afurika. Imihigo yahizwe mu nama zabanje ntabwo yeshejwe, kandi ntabwo byakurikiranywe. Ibi ntibikwiye.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ku rwego mpuzamahanga, umugabane wa Afurika ufite uruhare ruto mu guhumanya ikirere, kandi ko ingaruka nyinshi z’iri humana zituruka ku yindi migabane.
Muri COP29, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bashimangiye ko hakenewe ishoramari rivuguruye mu mishinga igamije kurengera ikirere no guhangana n’ingaruka zacyo.
Ubwo hatangizwaga iyi nama i Baku tariki ya 11 Ugushyingo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishami rya Loni rishinzwe kurwanya imihindagurikire y’ibihe,Simon Stiell, yasabye ko iri shoramari ryagera mu bihugu byose.
Yagize ati “Twemeranye ko igitekerezo cy’uko ishoramari ku kirere ari igikorwa cy’ubugiraneza. Intego nshya y’ishoramari ku kirere iri mu nyungu bwite za buri gihugu, harimo ikinini kurusha ibindi n’igikize kurusha ibindi.”
Perezida Kagame yasabye ko ibihugu byose byasaranganywa mu buryo buboneye amafaranga akenewe kugira ngo byose bitange umusanzu mu kuzana ibisubizo birengera ikirere, ati “Ntabwo ari byinshi dusaba.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!