Umukuru w’Igihugu yageze mu Bushinwa kuri uyu wa 3 Nzeri, ahahurira n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma byo muri Afurika barimo Perezida Ruto na Ramkalawan.
Perezida Kagame na bagenzi be bagiye mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika (FOCAC), yiga ku bufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere inzego z’itandukanye.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko ubwo Perezida Kagame yahuraga na Ruto na Ramkalawan, baganiriye ku kongerera imbaraga ubufatanye busanzweho.
Byagize biti “Uyu munsi, iruhande rwa FOCAC, Perezida Kagame yahuye na Perezida Wavel Ramkalawan wa Seychelles na William Ruto wa Kenya. Baganiriye ku buryo bwo kongerera imbaraga umubano usanzwe utanga umusaruro.”
Uretse kuba u Rwanda na Kenya bibana nk’ibihugu by’ibivandimwe bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bisanzwe byifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye.
Ubufatanye bw’ibi bihugu bwashimangiwe n’amasezerano byagiranye mu bihe bitandukanye, arimo 10 yasinywe muri Mata 2023 yo guteza imbere ubuhinzi, uburezi, ibijyanye n’amagororero, amahugurwa mu bya dipolomasi, ikoranabuhanga, ubuzima, urubyiruko no guteza imbere amakoperative.
Perezida Kagame wakurikiye isinywa ry’aya masezerano, yagaragaje ko u Rwanda na Kenya bifitanye umubano ukomeye, kandi ko ku bw’iyo mpamvu, Abanyakenya bafata i Kigali nko mu rugo, bagatanga umusanzu mu iterambere.
Yagize ati “Twishimiye ko u Rwanda ari mu rugo ku muryango mugari w’Abanyakenya. Dushima umusanzu wabo ku iterambere ryacu.”
Kuri Seychelles, umubano w’iki gihugu n’u Rwanda watangiye ku mugaragaro mu 2010, nyuma y’imyaka itatu guverinoma z’ibihugu byombi zigirana amasezerano y’ubutwererane, guteza imbere ubukerarugendo, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, ishoramari n’itumanaho.
Mu 2018, guverinoma z’ibi bihugu zagiranye andi masezerano mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, mu 2023 ubwo Perezida Kagame yari muri Seychelles hasinywa andi yo guteza imbere ubuzima, igisirikare n’umutekano, ubukerarugendo, ubuhinzi no gukuraho visa.
Perezida Ramkalawan na Ruto ni bamwe mu bakuru b’ibihugu birenga 20 baje mu Rwanda gushyigikira umuhango w’irahira rya Perezida Kagame wabereye muri Stade Amahoro tariki ya 11 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!