Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko bombi bahuriye ku nyubako ya Leta y’u Bushinwa yakira abashyitsi, Diaoyutai State Guesthouse, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024.
Perezida Kagame ari mu Bushinwa kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nzeri, aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika na mugenzi wabo w’u Bushinwa, Xi Jinping.
Ni inama izwi nka FOCAC, yitezweho kongerera imbaraga ubufatanye buri hagati y’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa, by’umwihariko mu guteza imbere ubucuruzi, ibikorwaremezo ndetse n’ubuzima.
Guverinoma y’u Rwanda uyu munsi yamaze gusinyana n’iy’u Bushinwa amasezerano yo kwagura ubufatanye mu iterambere. Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusufu Murangwa n’Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cy’Abashinwa gishinzwe iterambere, Liu Junfeng.
Aya masezerano yiyongera ku yo guverinoma z’ibihugu byombi zari zaragiranye muri Werurwe 2023 ajyanye no kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda itandukanye no kwagura ibitaro bya Masaka. Ni imishinga ifite agaciro ka miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika.
Umubano wa Guverinoma y’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 53. Impande zombi zihamya ko watanze umusaruro ufatika kandi mwiza, wagiriye akamaro abo muri ibi bihugu.
Hashingiwe kuri uyu mubano, kuva mu 2003 kugeza mu 2023, imishinga y’Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7 z’Amadolari ya Amerika yinjiye mu Rwanda, iha akazi abantu 29.902.
Mu 2022 gusa, imishinga y’Abashinwa 49 ifite agaciro ka miliyoni 182 z’Amadolari yinjiye mu Rwanda. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 102 z’Amadolari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!