Minisitiri w’Intebe wa Lesotho yaje mu Rwanda mu nama ya YouthConnekt, iri kubera muri Kigali Convention Centre guhera kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2024.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byemeje aya makuru biti “Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe Samuel Ntsokoane Matekane w’Ubwami bwa Lesotho, waje mu Rwanda kwitabira YouthConnekt2024. Baganiriye ku kongerera imbaraga umubano w’u Rwanda n’Ubwami bwa Lesotho.”
Lesotho ni igihugu kiri mu karere ka Afurika y’amajyepfo, gifite ubuso bwa kilometero kare 30.355. Umwami Letsie III yayiyoboye kuva mu 1990 kugeza mu 1995 no kuva mu 1996 kugeza ubu.
Umubano wa Lesotho n’u Rwanda watangiye mu 1983, mu bihe bitandukanye ibi bihugu bigirana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Mu Ukwakira 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yifatanyaga n’Abanya-Lesotho kwizihiza imyaka 200 ubwami bw’iki gihugu bumaze bubayeho n’imyaka 58 y’ubwigenge, we na Minisitiri w’Intebe Matekane basinye amasezerano y’ubufatanye mu izina ry’ibihugu byombi.
Aya masezerano agamije kureba ahari amahirwe y’ubufatanye bushya yaje akurikira andi ibi bihugu bifitanye arimo ayo guteza imbere inzego z’umutekano yasinywe muri Kanama 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!