00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Lourenço wa Angola ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 November 2024 saa 09:12
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024 yaganiriye na João Lourenço wa Angola ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uburasirazuba bwa RDC bumaze imyaka itatu buberamo intambara ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibiro bya Perezida wa Angola usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na RDC washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byasobanuye ko ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu bombi cyabereye ku murongo wa telefone.

Bigaragara ko ubwo habaga iki kiganiro, Perezida Lourenço yari kumwe n’abo mu rwego rw’ububanyi n’amahanga n’umutekano baherutse guhagararira Angola mu biganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na RDC byabaye tariki ya 25 Ugushyingo 2024.

Iki kiganiro gikurikiye icyo Perezida Lourenço yagiranye na Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 27 Ugushyingo, nyuma y’iminsi ibiri intumwa z’u Rwanda, iza RDC n’iza Angola zemeranyije ku bikorwa bigize gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Izi ntumwa zemeranyije ko ibikorwa byo gusenya FDLR bizakorwa mu byiciro bitatu kandi ko bizamara amezi atatu. Icya mbere kizamara iminsi 15 kizaba umwanya wo gusesengura ibibazo FDLR ishobora guteza, gutahura ibirindiro byayo n’aho ibitse ibikoresho.

Icyiciro cya kabiri ni icy’ibitero simusiga kuri FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, kandi biteganyijwe ko mu gihe bizaba bikomeje, hazabaho isuzuma rihuriweho rizakorwa n’urwego rw’umutekano ruyobowe na Angola.

Intumwa z’ibi bihugu zemeranyije ko mu cyiciro cya kabiri cyo gusenya FDLR, u Rwanda ruzatangira gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka, hakorwe isuzuma ry’uko bizaba bikorwa.

Hazakurikiraho icyiciro cya gatatu cyo gucyura abarwanyi ba FDLR mu Rwanda no kubasubiza mu buzima busanzwe, ndetse no kuzahura umubano w’u Rwanda na RDC wazambye mu ntangiriro za 2022.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ikibazo cya M23 kitibanzweho mu biganiro byabaye tariki ya 25 Ugushyingo, asobanura ko intumwa z’ibi bihugu nizongera guhura, ari bwo zizaganira ku buryo na cyo cyabonerwa igisubizo.

Yagize ati “Twemeranyije kongera guhura kugira ngo dushakire umuti iki kibazo kubera twebwe nk’igihugu, twagaragaje ko hagati y’u Rwanda na RDC hari ibibazo bitatu by’umutekano, birimo gusenya FDLR, gukuraho ingamba zacu, igisigaye ni icya M23.”

Perezida Lourenço afite intego yo guhuriza Kagame na Tshisekedi mu kiganiro, mu gihe intumwa z’ibi bihugu ku rwego rw’abaminisitiri zaba zimaze kwemeranya bidasubirwaho ku bisubizo byagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida Lourenço yaganiriye na Paul Kagame ku buryo amahoro n'umutekano byagaruka mu burasirazuba bwa RDC
Abahagarariye Angola mu biganiro bya Luanda byo ku wa 25 Ugushyingo bakurikiye ikiganiro cya Perezida Lourenço na Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .