00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Lourenço wa Angola

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 September 2024 saa 11:57
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 19 Nzeri 2024 yaganiriye ku murongo wa telefone na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, ku biganiro bya Luanda bigamije kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na RDC, wazambijwe n’umutekano muke burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya makuru yemejwe n’ibiro bya Perezida wa Angola, byagize biti “Perezida wa Repubulika ya Angola, João Lourenço, mu gitondo yavuganye ku murongo wa telefone na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ku muhate wa Angola mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.”

Ku rundi ruhande, Perezida Lourenço yohereje i Kinshasa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte Antonio, amugezaho ubutumwa yageneye Perezida Félix Tshisekedi, burebana n’uburyo bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, hashingiwe ku biganiro bya Luanda.

Perezida Lourenço yaganiriye na Kagame nyuma y’aho tariki ya 14 Nzeri 2024, intumwa z’u Rwanda ku rwego rw’abaminisitiri zihuriye n’iza RDC i Luanda, ziganira ku ngingo yo gusenya umutwe wa FDLR no guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bivugwa ko ibiganiro bya Luanda biherutse bitagenze neza, kuko intumwa za RDC zanze igitekerezo Angola yatanze cy’ubufatanye mu gusenya FDLR no kuba guverinoma ya RDC yaganira n’umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi by’iyi ntara.

Tariki ya 18 Nzeri, Perezida Lourenço yakiriye Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Huang Xia, baganira ku biganiro bya Luanda. Uruzinduko rw’iyi ntumwa rwakurikiye urwo yagiriye i Kigali n’i Kinshasa.

Xia, nk’uko yabisobanuriye ku rubuga nkoranyambaga X, yagaragaje ko Loni ishyigikiye Perezida Lourenço ku bw’umusanzu akomeje gutanga kugira ngo uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro n’umutekano mu buryo burambye.

Minisitiri Téte ubwo yari i Kinshasa, yagaragaje ko Perezida Lourenço azakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ibiganiro bya Luanda bizatange umusaruro abyitezeho, wo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida Lourenço na Paul Kagame baganiriye kuri telefone
Minisitiri Téte Antonio yagejeje kuri Perezida Tshisekedi ubutumwa bwa Lourenço
Ku wa Gatatu Perezida Lourenço yakiriye Huang Xia uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .