00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Lourenço ku mutekano w’akarere

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 August 2024 saa 08:24
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na mugenzi we uyobora Angola, João Lourenço, baganira ku buryo bwo kugeza ku karere amahoro n’umutekano birambye.

Perezida Lourenço hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu 21 byo ku mugabane wa Afurika, baje i Kigali mu birori by’irahira rya Perezida Kagame byabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2024.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko uyu munsi Perezida Kagame yahuye n’abakuru b’ibihugu byinshi bitabiriye ibi birori. Biti “Perezida Kagame yanahuye na Perezida João Lourenço wa Angola, witabiriye irahira rya 2024.”

Ibi biro byakomeje biti: “Muri uku guhura, Perezida Kagame yagaragaje ko yashimye imbaraga Perezida Lourenço ashyira mu kugarura amahoro n’umutekano birambye mu karere.”

Umukuru w’Igihugu ubwo yari amaze kurahira, yanashimiye Perezida Lourenço ndetse na Dr. William Ruto wa Kenya, ku bw’umusanzu bakomeje gutanga kugira ngo ibibangamiye umutekano wa RDC n’akarere muri rusange bikemuke.

Yagize ati “Amahoro mu karere ni ngombwa ku Rwanda, ariko yarabuze cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC. Ntabwo ashobora kugerwaho mu gihe urebwa na byo mu buryo butaziguye adakora ibikenewe. Atabikoze, imbaraga z’ubuhuza z’abayobozi bo mu karere ntacyo zatanga. Ndagira ngo nshimire Perezida wa Angola, João Lourenço, Perezida William Ruto wa Kenya n’abandi ku byo bakoze n’ibyo bakomeje gukora.”

Perezida Lourenço asanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2022 ubwo mu mubano wabyo hatutumbaga umwuka mubi ushingiye ku ntambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu Ugushyingo 2022, uyu Mukuru w’Igihugu yayoboye ibiganiro byamuhuje na Perezida Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, banzura ko amatsinda y’abaminisitiri azajya ahura, agasuzumira hamwe intambwe ziterwa hagamijwe gucoca aya makimbirane.

Muri Werurwe 2024, aya matsinda ayobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ubwo yari i Luanda muri Angola, yanzuye ko uguhura kwayo kuzakurikirwa no guhura kw’aba bakuru b’ibihugu bitatu, gusa kugeza ubu ntabwo igihe bazahurira kiramenyekana.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu Rwanda, Perezida Lourenço agirira uruzinduko i Kinshasa muri RDC kuri uyu wa 12 Kanama 2024, aganire na Tshisekedi ku ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyo guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye cyafatiwe i Luanda tariki ya 30 Nyakanga 2024.

Perezida João Lourenço wa Angola yaje mu Rwanda kwitabira irahira rya Perezida Kagame
Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Lourenço mu gushakira akarere amahoro n'umutekano birambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .