Perezida Kagame yagiye i Baku muri Azerbaijan mu nama ya 29 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo mu Muryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere, COP29, yatangiye tariki ya 11 Ugushyingo.
Nyuma y’aho Umukuru w’Igihugu na bagenzi be bitabiriye iyi nama kuri uyu wa 12 Ugushyingo, yashimiye Perezida Ilham kuba Azerbaijan yarateguye COP29, ikagenda neza.
Mu kiganiro bagiranye, ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byagize biti “Abakuru b’ibihugu baganiriye ku buryo buhamye bwo kongera imbaraga ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo guteza imbere ishoramari, ubucuruzi no guhanahana ubumenyi ku gusohoza neza imirimo.”
Mu Ukwakira 2024, Perezida Ilham yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga guhagararira u Rwanda muri Azerbaijan. Icyo gihe baganiriye ku mahirwe y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Icyo gihe, Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga yabwiye Perezida Ilham ko Perezida Kagame aha agaciro gakomeye umubano w’u Rwanda na Azerbaijan, kandi ko nubwo intera iri hagati y’ibi bihugu ari ndende, hari amahirwe akomeye y’ubufatanye.
Umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 2017. Azerbaijan ifite Ambasaderi uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia. Ambasaderi Kayonga we afite icyicaro i Ankara muri Turukiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!