Perezida Kagame yaganiriye na Desalegn na Dr Kalibata bayobora Ihuriro ry’Ubuhinzi muri Afurika

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Nzeri, Perezida Paul Kagame yahuye n’Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi y’Ihuriro Nyafurika ku iterambere ry’ubuhinzi (AGRA), Hailemariam Desalegn ndetse na Perezida w’iryo huriro Dr. Agnes Kalibata.

Bahuye mu gihe guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 8 kugeza tariki 11 Nzeri mu Rwanda habera inama mpuzamahanga y’iryo huriro yiga ku buhinzi muri Afurika , izaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nubwo hatatangajwe ibyaganiriwe hagati ya Perezida Kagame n’abo bayobozi, byitezwe ko mu nama izatangira kuri uyu wa Kabiri hazigwa ku buryo bwo gukora ubuhinzi buhaza abatuye imijyi, ari nako buteza imbere umugabane wa Afurika buhereye ku babukora.

Iyi nama izitabirwa n’ibihumbi by’abayobozi muri za Guverinoma, abo mu miryango itegamiye kuri Leta, abakora ubushakashatsi, inzobere mu buhinzi, abahinzi n’abandi.

AGRA ni ihuriro rikurikirana uko abanyafurika bakwigeza kuri gahunda yo kwihaza mu biribwa cyane cyane ibituruka ku buhinzi n’ubworozi.

Rikurikirana uko abanyafurika bahura bakaganira uko bakwihaza mu biribwa bakoresheje iby’ingenzi bijyanye n’imbuto nziza y’indobanure itanga umusaruro mwiza, ifumbire igendanye n’aho bahinga, kubonera abaturage amasoko ku gihe, kubabonera amafaranga abongerera ibyo bakora no gukomeza kuzamura politiki y’ubuhinzi.

Ibi byose bigamije ko bagera ku ntego yo kuba nta nzara y’ibiribwa izaba ikirangwa ku mugabane mu 2025, guhangana n’ubukene binyuze mu guteza imbere ubuhinzi, kongera ishoramari mu buhinzi, gufata neza umusaruro wangirika n’ibindi.

U Rwanda rwatsindiye kujya rwakira inama y’iri huriro buri mwaka wa kabiri, ni ukuvuga ngo umwaka umwe izajya ibera ahandi undi ukurikiyeho ibere mu Rwanda.

Ubusanzwe AGRF yajyaga yitabirwa n’abantu 2800, ariko uyu mwaka abayitegura bari bateganyije ko bazaba abantu 4000 kubera ko mu Rwanda hari ibyangombwa byose bibemerera kwakira abantu benshi.

Dr Kalibata umwaka ushize yabwiye IGIHE mu gutoranya u Rwanda, iterambere ry’ubuhinzi ritarebweho cyane ariko na bwo ruhagaze neza kuko mu myaka ibiri ishize rwari ku mwanya wa mbere muri Afurika.

Mu myaka ishize kuva mu 2000-2014, Afurika yari ku rwego rwiza mu kwihaza mu biribwa n’izamuka ry’ubukungu mu buhinzi rikaba ribigaragaza ariko nyuma hazamo kidobya y’imihindagurikire y’ibihe.

Kuva mu 2000-2014, umusaruro mbumbe mu buhinzi wiyongereyeho 86% kuva mu 2000 kugeza mu 2014, ubukene buragabanyuka cyane ku gipimo cya 13%, umusaruro ku muturage ku mwaka urazamuka cyane kuri 35%.

Dr Kalibata avuga ko bitewe n’uko 70% by’abaturage ba Afurika bari mu buhinzi, iyo ubuhinzi bugenda neza, umuvuduko w’imibereho y’abantu nawo ugaragara mu kugabanyuka k’ubukene n’ibibazo biterwa n’imirire mibi.

Umugabane wa Afurika wihaye intego yo kongera amafaranga mu buhinzi, gupima ibifatika yaba kuzamura umusaruro, guha abaturage imbuto zihagije, kubona amasoko uko bikwiye, kugabanya umusaruro wangirika kubera kudafatwa neza n’ibindi bitarenze 2025.

Perezida Kagame aganiriye n'abayobozi ba AGRA mbere y'umunsi umwe ngo habe inama mpuzamahanga y'Ihuriro nyafurika ryita ku buhunzi
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 7 Nzeri, Perezida Paul Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRA), Hailemariam Desalegn na Perezida w’iryo huriro Dr. Agnes Kalibata, mbere y'itangira ry'inama mpuzamahanga y’iryo huriro yiga ku Buhinzi muri Afurika yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .