00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaburiye RDC ikomeje gufasha FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 August 2024 saa 08:54
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaburiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR no kuwubungabunga.

Nyuma yo kwakira indahiro z’abadepite kuri uyu wa 14 Kanama 2024, Umukuru w’Igihugu yibukije ko Leta ya RDC yatangaje kenshi ko ishaka gusenya FDLR, ariko ko ntacyo yigeze iyikoraho, agaragaza ko kuba uyu mutwe ukiriho byerekana ko amasezerano y’ubu butegetsi yari ibinyoma kandi ko hari inyuma bifite mu gukomeza kubaho kwawo.

Yagize ati “Hari izi Nterahamwe, FDLR, utazizi ni nde hano cyangwa uwo zitahekuye ni nde uri hano? Ariko iki kibazo kimaze imyaka 30. Kuba kimaze imyaka 30 bivuze iki rero? Bivuze ko abantu batubeshya, barabeshya. Baratubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo, ariko inyuma yaho bashaka kugira ngo ahubwo gihore kiriho, kibafashe kugera ku zindi nyungu zabo bashyira imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko inyungu ubutegetsi bwa RDC bufite muri FDLR zidashobora mu kubonekera mu kubuza Abanyarwanda uburenganzira bwabo. Ati “Ariko twe turababwira, gushyira inyungu zawe imbere, twe ntabwo bitureba nta n’ubwo twarwanya inyungu zabo. Ariko inyungu zawe ntizishobora kuboneka aho inyungu z’abandi cyangwa uburenganzira bw’abandi bitubahirizwa.”

Mu gihe raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishimangira ko FDLR ikorana n’ingabo za RDC, ubutegetsi bw’iki gihugu bukunze kwisobanura buvuga ko abarwanyi benshi b’uyu mutwe batashye mu Rwanda, bamwe muri bo basubira muri RDC gucukura amabuye y’agaciro.

Perezida Kagame yavuze ko koko Interahamwe (FDLR) nyinshi zacyuwe mu Rwanda na Loni, ariko ko nkeya zasigaye muri RDC ari ikibazo kuko ibyihebe bitagombera ubwinshi kugira ngo zigabe ibitero by’iterabwoba.

Ati “Ikindi kikaba ngo ni bakeya. Abicanyi bake baba abahe? Cyangwa bibavanaho icyaha gute? Muzi ibintu by’iterabwoba, ibyihebe guterera ahantu hejuru se bagomba kuba bangahe? Isi irwana n’abantu batanu bakoze igikorwa cy’iterabwoba.”

Umukuru w’Igihugu mu gihe ikibazo cya FDLR kitabonerwa igisubizo, hari n’abagerageza kuyikuraho icyasha bavuga ko mu Rwanda hari abandi bantu bishwe, mu rwego rwo gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko mu gihe Isi ikemura ibindi bibazo by’umutekano birimo n’iterabwoba, bibabaje kuba ikibazo cya FDLR kimaze iyi myaka yose, ati "Ibyo kuri bo nibyo biremereye kurusha abantu bishe abantu miliyoni y’abantu bari hariya, bari hariya bafite intwaro, bahabwa intwaro n’imyitozo n’ibindi byose na Leta ya Congo, kuri ibyo dukwiriye kubigendamo buhoro, tugaceceka.”

AbanyeCongo ibihumbi 130 bahungiye mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda hari Abanye-Congo barenga ibihumbi 130 bahunze itotezwa bakorerwa n’abashyigikiwe n’ubutegetsi bwa RDC barimo FDLR, kandi ko hari n’abandi baza buri cyumweru.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko izi mpunzi atari Abanyarwanda batashye mu Rwanda, ahubwo ko ari Abanye-Congo bambuwe uburenganzira bwo kuba muri RDC kubera politiki mbi. Ati “Ufite uburenganzira ki bwo gukora ibintu nk’ibyo? N’ibihugu bikomeye bihagarariwe aha ngaha, bifite burenganzira ki bwo gukora ibintu bimeze gutyo, bwo kuvuga ngo aba bantu nibagume hano?”

Yavuze ko n’amahanga azi neza ko abahungiye mu Rwanda ari Abanye-Congo, gusa ngo yahimbye umuvuno mushya wo kujya atwara bamwe muri bo batarenze 10, akajya kuyatuza iwayo, nyamara bari bakwiye gukemurirwa ikibazo, bagasubira muri RDC.

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 basobanura ko barwanirira uburenganzira bw’Abanye-Congo bene wabo bakomeje gutotezwa, barimo abahungiye mu bihugu by’akarere. Basaba ubutegetsi bwa RDC kuganira na bo kugira ngo bashakire iki kibazo igisubizo.

Perezida Kagame yibukije ko ubutegetsi bwa RDC buvuga ko butazigera bujya mu mishyikirano na M23, gusa ngo ntibyari bikwiye ko amahanga ashyigikira ukwinangira kwabwo kugaragaza ubushake buke bwo gukemura ikibazo cy’Abanye-Congo.

Mu gihe Leta ya RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, Perezida Kagame yavuze ko hari abamusabye kuvugana n’abayobozi b’uyu mutwe, kugira ngo abasabe kurambika intwaro hasi kugira ngo ubutegetsi bw’i Kinshasa buzabone kuganira na bo.

Ashingiye ku ntsinzi y’Ingabo za RPA-Inkotanyi, yibukije ko Abanyarwanda badatinya guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Nta muntu n’umwe ku Isi wigeze abiduha nk’impano. Nta muntu wigeze aduha ayo mahirwe. Wenda abandi, hari abadashoboye kurwanira ibyabo batinya no gupfa, ariko twebwe tudatinya no gupfa, uzatwizanaho uzatugwaho rwose. Biriya mwabonaga buri munsi ko bazatera u Rwanda, koko u Rwanda ni ruto, ibyo birazwi ntawe twabijyaho impaka, nibyo. Ariko uburenganzira bwacu ni bunini nk’ubw’ibi bihugu binini.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo abaza abashinja u Rwanda icyo basaba u Rwanda nk’umusanzu watuma Uburasirazuba bwa RDC bugira umutekano, bakamusaba guha M23 amabwiriza, nyamara ngo nta mpamvu n’ubufasha afite byo guha amabwiriza Abanye-Congo.

Ati “Kuki mushaka ko mvugana na M23? Niba mwemera ko aba ari Abanyecongo, kuki Congo idakemura iki kibazo cya M23? Niba barahisemo gukoresha intwaro mu kubarwanya, icyo ni ikibazo cyabo, ntabwo ari ikibazo cyanjye. Ariko ikibazo cyanjye ni iki cya FDLR Leta [ya Congo] iha intwaro, Leta ya Congo ikoresha mu ntambara na M23, ariko M23 ni Abanyecongo.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku birego bya bya Leta ya RDC bishinja u Rwanda kohereza Ingabo mu Burasirazuba bwa RDC n’ubusabe bwo kuzikurayo mu gihe zaba ziriyo, avuga ko mu gihe koko zaba zijyayo, abantu bakwiye kwibaza ku mpamvu yazitera kujyayo, igakurwaho.

Yagize ati “RDF niba koko iri muri Congo, yajyanyweho n’iki? Kuki wibwira ko yaba iri muri Congo? Yagiye kugira gute? Niba uzi icyayijyanyeyo, niba wizera ko iriyo, kemura icyo kibazo, hanyuma noneho ubaze u Rwanda ‘Ariko abasirikare b’u Rwanda mwohereza nijoro, ku manywa bakaba bavuyeyo cyangwa bakagumayo, kuki bajyayo ko ikibazo twakirangije’?"

Yakomeje ati "Ikindi bakwiye guhagarika ni ugufata ikibazo cy’Abanye-Congo bakakigira icyacu, warangiza ukavuga ngo ‘Wigira icyo ukora hano, ibi bindi by’Abanye-Congo ni ibyacu, biratureba.’ Niba wemera ko aba ari Abanye-Congo, wikwifashisha ukubaho kwabo muri Congo ubarwanya, uvuga ko mbafasha.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rushaka kubana neza n’iibihugu by’abaturanyi ariko ko mbere na mbere hakenewe ubufatanye mu gukemura ikibazo kibangamiye umutekano w’akarere.

Perezida Kagame yavuze ko uzagerageza guhungabanya umutekano w'u Rwanda bitazamugwa amahoro
Umukuru w'Igihugu yavuze ko ikibazo cy'Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda kigomba gukemuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .