Uyu muburo yawutanze kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024 ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Mukantaganzwa Domitilla na Visi Perezida w’uru rukiko, Hitiyaremye Alphonse.
Nyuma yo kwihanangiriza abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abahohotera abayirokotse, Perezida Kagame yavuze ko kwigwizaho imitungo y’abaturage ari ukubabanira nabi.
Yagize ati “Hari ibindi bitarimo kubana neza, byigwizaho ibintu, umutungo wa twese, w’Abanyarwanda bose, ukwiriye kuvamo ibibaramira mu byinshi bafitemo ibibazo, abantu ku giti cyabo bakawugira uwabo, bakawusesagura, na byo bigomba guhagarara, kandi nta buryo bundi bwiza bwo kubihagarika, bitanyuze mu butabera, bitanyuze mu mategeko.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko mu gihe ubutabera bw’u Rwanda bukora neza, ari bwo buryo bwonyine bwakoreshwa mu guhana abantu bigwizaho umutungo w’Abanyarwanda, bakawusesagura.
Ati “Ibyo byo sinirirwa mvuga ko n’ubundi buryo bwakoreshwa, kuko ubutabera dufite, bikoze neza, bishobora kubiturangiriza kuko igihugu cyacu, buri wese atirengagije aho tuvuye, n’aho twari tugeze, n’inzira turimo, aho tugana haracyari kure ariko turifuza kuhagera vuba.”
Perezida Kagame yasobanuye ko icyaha cyo kunyereza umutungo w’Abanyarwanda kidindiza iterambere ryabo, asaba Abanyarwanda ubufatanye mu kukirwanya.
Yagize ati “Ibyo bitudindiza rero biturutse mu mico mibi gusa, abantu twafatanya tukabirwanya, bityo igihugu cyacu kigatera imbere, ntikibe igihugu cyahuye n’ibibazo byinshi, kikaba igihugu kivuyemo kwiheba ndetse no kubirekera iyaturemye. Ibyo twarekera iyaturemye ni ibindi biturenze, ariko ibyo ntibiturenze.”
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ahinduke, hakenewe ubufatanye nk’ubu, ashimangira ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kugera kuri iyi ntego.
Amafoto: Kwizera Herve
Video: Igisubizo Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!