00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame, Tshisekedi na Macron mu biganiro ku mubano w’u Rwanda na RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 October 2024 saa 01:53
Yasuwe :

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yateganyije kuganira na Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku makimbirane ari hagati y’ibi bihugu byo mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari.

Perezida Kagame na Tshisekedi bari i Paris mu Bufaransa kuva kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024. Bagiye kwitabira inama y’abakuru ba za guverinoma z’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024, Perezida Macron yakiriye Tshisekedi, bagirana ikiganiro ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC nk’uko byasobanuwe n’ibiro bya Perezida w’iki gihugu.

Ibi biro byagize biti "Perezida Tshisekedi na Macron baganiriye ku kibazo cy’umutekano n’icy’ubutabazi mu burasirazuba bwa RDC gituruka ku bushotoranyi bw’u Rwanda ndetse n’ibyagezweho hagendewe ku murongo watangiwe i Luanda, hagamijwe ibiganiro bya Kinshasa na Kigali."

Nyuma y’iki kiganiro, biteganyijwe ko Perezida Macron azaganira na Kagame na bwo ku ngingo nkuru zirimo ibiganiro bya Luanda, biganisha ku guhagarika intambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no kuzahura umubano w’u Rwanda na RDC.

U Bufaransa bugaragaza ko ibiganiro bya Luanda bitegurwa na Perezida João Lourenço wa Angola ari ingenzi kuko ari byo byabonekamo igisubizo kuri ibi bibazo bibiri bibangamiye umutekano w’akarere.

Byateganyijwe ko Perezida Macron asaba abakuru b’ibihugu byombi ko bakomeza gushyigikira ibi biganiro kugira ngo umusaruro byitezweho uboneke vuba.

Muri Nzeri 2022, Perezida Macron yahuje Kagame na Tshisekedi ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibiganiro bagiranye byatangiwemo umurongo w’uburyo aya makimbirane yakemuka.

Nyuma y’uku guhura, ibiganiro byo ku rwego rw’akarere byarakomeje, hashakishwa icyazana amahoro n’umutekano muri aka karere, gusa byagaragaye ko umusaruro wabyo ukiri muke.

Tariki ya 30 Nyakanga 2024, mu biganiro byabereye i Luanda hafashwe umwanzuro wo guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye no gusenya umutwe wa FDLR, ariko Leta ya RDC yanze ko uburyo bwateganyijwe na Angola bwo gusenya uyu mutwe.

Nyuma y’aho mu nama iheruka i Luanda tariki ya 14 Nzeri 2024, intumwa z’ibi bihugu zinaniwe kumvikana, biteganyijwe ko mu kwezi kwa Ukwakira 2024 zizongera guhura, zumvikane.

Ambasaderi wa Angola mu Muryango w’Abibumbye, Francisco José da Cruz, tariki ya 30 Nzeri 2024 yatangaje ko ibiganiro bihuza intumwa z’ibi bihugu bitegura ibishobora kuzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi, bagafata umwanzuro udakuka wagarura amahoro mu karere.

Perezida Macron yamaze kuganira na Tshisekedi ku ngingo zirimo ibiganiro bya Luanda
Ibiro bya Perezida Tshisekedi byongeye gushinja u Rwanda ubushotoranyi, ariko rwo rwabihakanye kenshi
Byitezwe ko Perezida Kagame aza kuganira na Macron kuri iki kibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .