Mu bandi bakuru b’ibihugu bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama harimo Perezida Suluhu Samia wa Tanzania uzakira iyi nama, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Yoweri Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.
Perezida Ruto yakomeje avuga ko umutekano n’amahoro ari ingenzi mu bucuruzi n’ishoramari mu Karere kandi ko yishimiye kuba abayobozi ba SADC na EAC bamaze kwemeranya ku nama idasanzwe ihuriweho.
Ati “Amahoro n’umutekano ni ingenzi ku bucuruzi n’ishoramari mu Karere kacu. Nishimiye ko ubuyobozi bwa SADC na EAC bumaze kwemeranya ku nama ihuriweho yiga ku makimbirane akomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yari iherutse gusaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuyoboka inzira y’ibiganiro na M23 hagamijwe gushaka amahoro arambye.
Abakuru b’ibihugu bya EAC kandi bagaragaje ko Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ukwiriye kuzaganira na EAC ku buryo bwo gutwara ibintu muri Congo.
Perezida Ruto yahawe inshingano yo gutegura no kuvugana n’abayobora SADC ku buryo mu minsi mike hakorwa inama ihuza impande zombi.
Ku wa 31 Mutarama 2025 na bwo mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), hemejwe ko hategurwa inama y’igitaraganya ihuriwemo n’uyu muryango n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, EAC kugira ngo higwe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu SADC ifite ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagiyeyo muri 2023, aho zifatanya n’Ingabo za Leta FARDC n’imitwe zifatanya nayo kurwanya M23.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!