Perezida Kagame n’abandi bayobozi bitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Ukwakira 2019 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika, bitabiriye umuhango wo gufungura inama y’iminsi ibiri ihuza Afurika n’u Burusiya.

Iyi nama yabereye mu mujyi wa Sochi mu Burusiya, yanitabiriwe n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere. Iribanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter, byatangaje ko “Perezida Kagame yifatanyije na Perezida Vladimir Putin n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika na za Guverinoma mu gufungura inama ya mbere y’ubukungu ihuza Afurika n’u Burusiya. Ni inama kandi yitabiriwe n’abandi bayobozi bo muri Afurika n’abakora ubucuruzi.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya.
Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza Iteka rya Perezida ryemera kwemeza burundu amasezerano yakorewe i Moscow ku wa 5 Ukuboza 2018, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma y’u Burusiya, ku bufatanye mu rwego rw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bugamije amahoro.

Iri koranabuhanga rikazakoreshwa mu buhinzi, ingufu no kurengera ibidukikije.

Inama ihuza Afurika n’u Burusiya yafunguwe na Perezida Vladimir Putin, ikaba igamije guteza imbere umubano n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya.

Putin yabwiye abayobozi bitabiriye iyo nama ko yifuza gukuba kabiri ubucuruzi u Burusiya bwakoreraga muri Afurika.

Muri iyo nama ibihugu 54 byose bigize Afurika byari bihagarariwe. Biteganyijwe ko Perezida Putin kuri uyu wa Gatatu ku gicamunsi ahura na bamwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama umwe ku wundi.

France 24 ivuga ko ubucuruzi hagati y’u Burusiya na Afurika bwikubye kabiri mu myaka itanu ishize bukagera kuri miliyari zisaga 20 z’amadolari.

Perezida Putin yavuze ko muri Afurika hari amahirwe menshi akwiriye kubyazwa umusaruro biruseho.

Ati “Muri Afurika hari abafatanyabikorwa beza kandi bafite intego nziza n’amahirwe meza y’iterambere. Ntabwo ibi bihagije.”

Yavuze ko kugeza ubu u Burusiya bwamaze gusiba amadeni asaga miliyari 20 z’amadolari ibihugu bya Afurika byari bifitiye icyo gihugu.

U Burusiya ni igihugu cyagize uruhare runini muri Afurika mu gihe cy’intambara y’ubutita aho cyashyigikiye imitwe myinshi yaharaniraga ubwigenge.

Uwo mubano wagabanyije umurego mu 1991 na nyuma yaho ubwo icyitwaga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyasenyukaga.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa umwe mu bamaze guhura na Putin, yashimye imbaraga u Burusiya buri gushyira mu kuzahura umubano wabwo na Afurika.

Muri iyo nama y’iminsi ibiri kandi byitezwe ko haganirwa hagasinywa n’amasezerano mu bijyanye na nikeleyeri, ubucukuzi ndetse n’ibijyanye n’intwaro.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Putin yavuze ko icyifuzo cye ari uko u Burusiya bugirana umubano mwiza na Afurika ushingiye ku bwubahane, bitandukanye n’ibihugu by’i Burayi ashinja gukoresha igitugu n’iterabwoba kuri Afurika.

Putin yavuze ko kuri ubu u Burusiya bufitanye umubano mu bya gisirikare n’ibihugu bisaga 30 bya Afurika.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko hanze y’iyi nama habera imurika ry’intwaro zikorerwa mu Burusiya zirimo uburyo bushya bw’ubwirinzi bw’ibisasu kirimbuzi buzwi nka S-400.

Ubwo Perezida Kagame yasuhuzaga Perezida Putin
Perezida Kagame (ibumoso) ni umwe mu bakuru b'ibihugu bya Afurika bitabiriye
Ibihugu 54 bigize umugabane wa Afurika byari bihagarariwe muri iyi nama
Iyi nama iri kwibanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .