00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro bifungura inama ya 18 ya OIF muri Tunisie

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 08:07
Yasuwe :

Perezida Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Nama ya 18 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa iteraniye i Djerba muri Tunisie kuva kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2022.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Emmanuel Macron w’u Bufaransa n’abandi bayobora ibihugu bigize OIF.

Abayitabiriye b agarutse kuri gahunda z’uyu muryango zirimo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, ikoranabuhanga n’ubufatanye bw’ibihugu by’ibinyamuryango.

Hari kandi ibibazo by’umutekano muke n’amakimbirane bivugwa muri bimwe mu bihugu bigize uyu muryango n’ibindi.

Iyi nama yagombye kuba yarabaye mu 2020 ari na bwo hagombaga kwizihizwa imyaka 50 OIF imaze ariko icyorezo cya Covid-19 gituma byimurwa inshuro ebyiri.

Umuryango wa OIF ushyize imbere guteza imbere demokarasi, iyubahirizwa ry’amategeko no guharanira amahoro mu bihugu binyamuryango.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’uyu muryango, Louise Mushikiwabo, yavuze ko mu myaka ine amaze awuyobora hakozwe byinshi birimo amavugurura ahamya ko yari akenewe kugira ngo ugere ku bisubizo bihamye by’ibibazo birimo umutekano mucye hirya no hino, ihungabana ry’ibidukikije rishingiye ku iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibishingiye ku buringanire bw’abagabo n’abagore.

Yavuze ko nubwo habayeho ingorane ku Isi no mu bihugu bigize OIF by’umwihariko birimo icyorezo cya Covid-19 kirenze uko kivugwa, ibibazo by’izahara ry’ubukungu byakurikiyeho, ubwiyongere bw’ibibazo bya politiki, ibiza bikomoka ku bwiyongere bw’ubushyuhe ku Isi bitabujije ko “tugera ku bikorwa bishimishije.”

Yasobanuye ko imbuto za mbere z’amavugurura zatangiye gusoromwa kandi ko hategerejwe izindi nyinshi ariko ko impinduka nziza zidashoboka bitagizwemo uruhare n’ibihugu bigize uyu muryango yise ko ari bo banyamigabane bawo.

Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda y’ibikorwa bya OIF mu 2023-2030 hazibandwa ku mishinga yo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ubukungu bizafasha guhanga imirimo y’urubyiruko.

Ati “Ni inshingano zacu kurwana urugamba kugira ngo urubyiruko rwacu rubashe kubona akazi. Urubyiruko rwo muri Francophonie ruradusaba kugira uruhare atari mu burezi bwarwo gusa ahubwo no kurubonera imirimo.”

Perezida wa Tunisia, Kaïs Saïed, yavuze ko kuba inama y’uyu munsi ibashije guterana ari umusaruro w’ubufatanye bukomeje n’ubushake buhamye atari uko ari mu bihe byiza gusa ahubwo hashyirwa imbaraga mu gutuma bishoboka kugera ku bintu bifatika.

Yasabye abakuru b’ibihugu na za guverinoma guhaguruka bagashyiraho uburyo bubereye ikiremwamuntu muri rusange hagamijwe iterambere risangiwe ryubakiye ku butabera n’ubwisanzure.

Louise Mushikiwabo, Perezida Kagame na mugenzi we wa Tunisie, Kaïs Saïed
Inama ya 18 y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma yateraniye muri Tunisie uhereye kuri uyu wa 19 Ugushyingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .