Ni uruzinduko rwa mbere Perezida w’u Rwanda azaba agiriye mu gihugu cyo mu karere ka Baltique, ni na we Mukuru w’Igihugu cyo muri Afurika wa mbere uzaba asuye Latvia.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko muri uru ruzinduko, ku Isomero rya Latvia rizwi nka ‘The Castle of Light’ hazatahwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni urwibutso rwa mbere rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaba ruri mu gihugu cyo mu Karere ka Baltique no mu Burasirazuba bw’Umugabane w’u Burayi.
Muri Nzeri 2023, Perezida Kagame yahuriye na Perezida Edgars Rinkēvičs wa Latvia i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo bari bagiye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 78.
Icyo gihe, Abakuru b’Ibihugu baganiriye ku buryo u Rwanda na Latvia byakwifatanya mu guteza imbere inzego zirimo ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho ndetse n’ishoramari.
Perezida wa Latvia yashimiye u Rwanda uruhare rugira mu kurinda amahoro ku Mugabane wa Afurika, mu bihugu birimo Mozambique na Repubulika ya Centrafrique.
Yanashimiye u Rwanda kuba rwarifuje ko ibicuruzwa biva n’ibijya muri Latvia bitajya bicibwa imisoro kabiri. Yagize ati “Turashima icyifuzo cy’u Rwanda cyo kuganira n’igihugu cyacu ku masezerano yo gukuraho gusoresha kabiri. Tunabona amahirwe y’ubufatanye mu rwego rw’uburezi.”
Perezida Kagame na Rinkēvičs bemeranyije ko hazabaho inzinduko ku mpande zombi zigamije gushaka uko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Latvia bwakomeza gutezwa imbere.
Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.
Latvia ni kimwe mu bihugu bito mu Burayi, aho kiri ku buso bwa kilometero kare 64,589, Umurwa Mukuru wacyo ukitwa Riga, aho washinzwe mu 1201. Ni igihugu gituwe n’abari munsi ya miliyoni ebyiri z’abaturage. Hejuru ya 50% by’ubuso bw’igihugu bugizwe n’amashyamba, ibisobanura impamvu gikungahaye cyane mu bucuruzi bw’imbaho muri rusange.
Bitewe n’uko cyabonye ubwigenge mu 1991 kivuye mu maboko ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, benshi bakeka ko abaturage bacyo bavuga Ikirusiya gusa si ko bimeze, kuko bavuga ururimi rwabo ruzwi nka Latvian rukaza mu ndimi zimaze igihe kinini ku Mugabane w’u Burayi.
Ibyo ukwiriye kumenya kuri Latvia
Ubwiza bwa Latvia
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!