Perezida Kagame asanga kuba RDC yakwinjira muri EAC ari inyungu ku mpande zombi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko kwinjira kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ari inyungu kuri icyo gihugu no kuri uwo muryango ku buryo nta we akeka ko azanga ubwo busabe.

Ku wa 8 Kamena 2019 nibwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba amugezaho ubusabe bw’igihugu cye bwo kwinjira muri EAC.

RDC yasabye kwinjira muri uyu muryango igaragaza ko yifuza kungukira ku mahirwe utanga arimo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize.

Ku ikubitiro, Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yashyigikiye igitekerezo cya Tshisekedi avuga ko ari cyiza. Perezida Kagame na we yagiye agaragaza mu bihe bitandukanye ko ashyigikiye ubwo busabe.

Kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na RBA, Perezida Kagame yongeye kubazwa aho ubusabe bwa RDC bugeze, avuga ko hasigaye inama zizaba zigafata umwanzuro.

Icyakora, Perezida Kagame yagaragaje ko kwinjira kwa RDC muri EAC ari inyungu ku mpande zombi ku buryo nta wakabaye abyanga.

Ati “Gusaba byarakozwe biri mu nyandiko mu bunyamabanga bwa EAC, icyo bisigaje ni inama zizaba kugira ngo ibyo byemezwe cyangwa bihabwe umurongo w’ibikwiriye kuzuzwa kugira ngo binjire mu muryango neza. Sinibwira ko hari uzabyanga kuko ni byiza kuri Congo, ni byiza ku bihugu byo muri EAC, nta mpamvu bitashyigikirwa.”

Kwinjira kwa Congo muri EAC, bizagura isoko ry’uwo muryango aho kuri miliyoni 177 z’abatuye uwo muryango, haziyongeraho izindi 84 z’abatuye RDC, byongere isoko ry’ibikorerwa muri uwo muryango.

Sudani y’Epfo nicyo gihugu giheruka kwinjira muri EAC [mu 2016], igizwe n’ibihugu bitandatu birimo u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda n’u Burundi.

Perezida Tshisekedi kandi yamaze no kugaragaza ubushake mu kwinjira mu mishinga isanzwe ihuriweho n’ibihugu bya EAC. Yasabye ko umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka –Kigali wazakomeza ukagezwa no mu Burasirazuba bwa Congo.

Hashize umwaka u Rwanda na Tanzania bitangiye umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzava Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali mu Rwanda.

Uyu muhanda w’ibilometero 532, witezweho kugabanya igiciro cy’ubwikorezi ku mizigo yavaga cyangwa yajyaga ku cyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho byinshi mu bicuruzwa bije cyangwa bivuye mu Rwanda.

U Rwanda ruvuga uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi, bigire ingaruka nziza ku byo rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

Perezida Kagame yongeye gushimangira igitekerezo cya Tshisekedi cyo kwinjira muri EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .