Kuri uyu wa 12 Nzeri 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zishyigikiye icyifuzo cy’ibihugu bya Afurika cyo guhabwa imyanya ihoraho muri aka kanama.
Umunyakenya uyobora ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga, CIC (Center on International Cooperation), Ambasaderi Martin Kimani, yagaragaje ko Afurika ikwiye kwitondera icyemezo cy’ibihugu bitanu bifite imyanya ihoraho muri aka kanama (P5) cy’uko yahabwa imyanya ibiri.
Uyu mudipolomate yasobanuye ko hadakozwe impinduka muri AU, guha ibihugu bibiri bya Afurika imyanya ihoraho bishobora kuba intandaro yo gucikamo ibice muri uyu mugabane.
Ambasaderi Kimani yagize ati “Hatabayeho amavugurura aboneye muri AU, icyemezo cya Amerika cyakwakirwa, umuryango ugahinduka itsinda ry’ibigugu bibiri n’ibindi bihugu bito 53, bigatera ugucikamo ibice, bikanacagagura intego iduhuza.”
Uyu mudipolomate yagaragaje ko guha Afurika iyi myanya bikwiye kujyana n’icyerekezo cyo kwishyira hamwe ibihugu byayo bimaranye igihe, ubwigenge bw’uyu mugabane na bwo bugakomeza gusigasirwa.
Abona ko mu gihe ibihugu bya Afurika byabona imyanya ihoraho, bishobora kudakorera mu nyungu rusange z’umugabane, kandi ko mu gihe byaba bitoranywa, hari impungenge z’uko ibihugu byacikamo ibice, bikaba ngombwa ko ibihugu bikomeye ku Isi byinjira muri iki kibazo.
Perezida Kagame yasubije Ambasaderi Kimani ko nta gihugu cya Afurika gikwiye kuzagira umwanya uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, ahubwo ko igikwiye ari uko byazajya biwusaranganya.
Yagize ati “Umwanya umwe uhoraho ukwiye kuba uwa Komisiyo ya AU, undi ukajya uhabwa igihugu cya Afurika mu buryo bwo gusimburana!!! Ntabwo ukwiye guhabwa igihugu kimwe burundu!”
One permanent seat would have to be held by AU Commission and 2nd seat by African Country on rotational basis!!! Not held by any single country permanently!
— Paul Kagame (@PaulKagame) September 12, 2024
Mu gihe Afurika yahabwa iyi myanya ibiri, byayifasha kugira ijambo rikomeye ku byemezo bifatirwa ibihugu biyigize ku rwego rw’umutekano. Umwanya uhoraho uha uwurimo ububasha bwo gutesha agaciro icyemezo gishyigikiwe n’ibindi bihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!