Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo byamenyekanye ko Perezida Luis Inácio Lula afite ikibazo cy’uburwayi, aho amaraso yaviriyemo imbere hagati y’ubwonko n’igice cy’ururenda rurinda ubwonko ‘dura mater membrane’.
Byasabye abaganga ko bamubaga kugira ngo bayakuremo.
Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, Perezida Lula yashyize hanze amashusho amugaragaza agenda ndetse yemeza ko ameze neza nyuma yo kubagwa mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Yifashishije urubuga rwe rwa X, Perezida Luiz Inácio Lula da Silva yanditse ahumuriza abaturage ndetse abizeza ko yiteguye kugaruka mu nshingano.
Ati “Muhumure. Ndakomeye kandi mfite imbaraga! Ndagenda mu byumba... ndavuga, ndya neza kandi bidatinze nzaba niteguye gusubira mu rugo gukomeza akazi no kwita ku muryango w’Abanya-Brésil bose."
Mu mashusho yasangije abamukurikira, yagaragaye ari gutembera mu nzira zo ku bitaro ari kumwe n’inzobere mu kubaga ubwonko, Marcos Stavale.
Ni yo mashusho ye ya mbere yari ashyizwe hanze guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Ubwo yagiraga ikibazo ari iwe mu rugo, uyu mugabo nibwo yahise yihutanwa ku bitaro bya Sirio-Libanes biherereye mu Mujyi wa Sao Paulo. Yabazwe ku wa Kabiri bagamije kumugabanyiriza umuvuduko w’amaraso ku bwonko.
Byatangajwe ko yamaze gukurwa mu cyumba cy’indembe kandi ko byitezweho ko ashobora gusezererwa mu bitaro mu cyumweru gitaha.
Lula w’imyaka 79 yatorewe kuyobora Brésil mu 2022 mu matora y’icyiciro cya kabiri yatsinzemo Jair Bolsonaro wari usanzwe ku buyobozi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!