Komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024 yashimangiye bidasubirwaho intsinzi ya Perezida Kagame y’amajwi 99,18%. Yari ahakanye na Dr. Frank Habineza wagize 0,50% na Mpayimana Philippe wagize 0,32%.
Gnassingbé, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga X kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, yabwiye Perezida Kagame ati “Perezida Paul Kagame, kongera gutorwa na benshi kwawe kwerekana icyizere abaturage bagifitiye imiyoborere yawe n’icyerekezo cyawe ku hazaza n’igihugu cyanyu.”
Perezida wa Togo yakomeje ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo mwebwe n’Abanyarwanda mbagezeho ishimwe rikomeye ryanjye n’abaturage ba Togo.”
Yagaragarije Perezida Kagame ko afite icyizere cy’uko muri manda nshya, u Rwanda na Togo bizakomeza ubufatanye bifitanye n’ubuvandimwe buri hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu koroshya ingendo z’indege hagati y’impande zombi, aha u Rwanda uburenganzira busesuye bwo gukoresha ibibuga by’indege biri i Lomé.
Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono muri Gicurasi 2018, Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yavuze ko u Rwanda ruzajya rwohereza byoroshye umusaruro urimo uw’ibirayi n’indabo.
Yaragize ati “Nk’ibirayi muri biriya bihugu byo mu burengerazuba, si igihingwa gihigwayo cyane ku buryo dutekereza ko dukoresheje kompanyi yacu y’indege ya RwandAir bishobora kujyanwa hanze, harimo n’ibindi bihingwa bitandukanye.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!