Papa Francis w’imyaka 85 amaze igihe kirenga ukwezi agendera mu igare ry’abafite ubumuga kubera uburwayi amaranye iminsi mu ivi.
Urugendo rw’uyu Mushumba muri Afurika rwari ruteganyijwe kuva ku itariki ya 2 Nyakanga kugera ku ya 7 uko kwezi. Byari byitezwe ko azaba ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Abangirikani ku Isi, Justin Welby.
Itangazo rya Vatican rivuga ko uru ruzinduko rwasubitswe kubera uburwayi bw’ivi.
Riti “Ku bw’ubusabe bw’abaganga ndetse no kwirinda gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu buvuzi bw’ivi rye, Umushumba Mukuru yasabwe kwimura Urugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo rwari ruteganyijwe hagati ya tariki 2-7 Nyakanga, rwimurirwa ku itariki izatangazwa nyuma.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!