PAC yagaragaje amanyanga mu kubaka Kaminuza y’ubukerarugendo

Yanditswe na Habimana James
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko bitumvikana uburyo umushinga wo kubaka Kaminuza y’ubukerarugendo mu Mujyi wa Kigali, ifite agaciro ka miliyari 2.4 wadindiye.

Uyu mushinga wagombaga gutangira mu 2015 nyuma y’amasezerano Ikigo cya Leta gishinzwe Guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda (WDA), cyari cyamaze gusinyana n’ikigo Les Roches International School.

Muri uyu mushinga, Les Roches International School yagombaga gukora ubujyanama kandi igafasha WDA muri uyu mushinga wo kubaka iyi Kaminuza, ibintu byagombaga gutwara imyaka ine, ni ukuvuga kugeza muri Werurwe 2019.

Guverinoma y’u Rwanda yahaye iri soko Roko Construction Ltd kugira ngo ikore inyigo y’iri shuri kandi inaryubake.

Iby’iyi kaminuza byagarutsweho ubwo WDA yitagabaga Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta (PAC) kugira ngo isobanure kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, y’umwaka wa 2018-2019.

Raporo y’umugenzuzi mukuru ivuga ko habayeho intege nke mu gushyira mu bikorwa amasezerano yo kubaka iri shuri.

Impande zose zirebwa n’iki kibazo zagiye buri rumwe rushinja urundi kuba ari rwo rwatumye havuka ikibazo.

Uwahoze ashinzwe guhuza imishinga muri WDA, Beatrice Mutoni, yasobanuye ko uwatsindiye iri soko yahagaritse imirimo yo kubaka kubera ko Minisiteri y’imari n’igenamigambi yakererewe kubishyura.

Yagize ati “Buri gihe twandikiraga iyi minisiteri tubasaba ko bishyura ariko ntacyo byatanze.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri iyi minisiteri, Marcel Mukeshimana, we yavuze ko uyu mushinga utagombaga gukorwa kuko ngo utari ufite uwagombaga kuwukurikirana.

Yavuze ko uwari waratsindiye iri soko, ngo baje gusanga ari nawe wagombaga kugenzura umushinga.

Perezida wa PAC, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yavuze ko ibi bitari bikurikije amategeko, avuga ko bigaragara ko habayemo buri muntu guharanira inyungu ze.

Yavuze ko “Ibi bisobanuye ko mu gihe hagombaga kubamo amakosa mu mushinga, uwagombaga kugenzura isoko atari bubigaragaze.”

Nyuma y’aho uyu mushinga udindiye, ikigo Les Roche ari nacyo cyagombaga kuzacunga iri shuri ngo cyahise kiva muri uyu mushinga, gishinja WDA kwica amasezerano.

Abadepite bashinje umunyamategeko wayo Aimable Muhire, kuba yararaniwe kureba ahagombaga kuvuka ikibazo no kugenzura aya masezerano.

Muhire we yatangaje ko bose bari bazi iby’iki kibazo ariko ngo ntacyo bari bukore kuko abagombaga gufatanya bari bamaze kubivamo.

Abadepite kandi babajije WDA impamvu yakomeje kugura ibikoresho by’ishuri mu gihe yari izi ko imirimo yo kubaka yari yarahagaze.

Mu 2018 ubwo umugenzuzi mukuru w’imari yasuraga ahagombaga kubera iyi mirimo, yasanze igeze kuri 78%.

Umuyobozi mukuru wa WDA, Pascal Gatabazi, yavuze ko kugeza ubu hari amafaranga arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yamaze gutangwa kuri uyu mushinga, kugeza ubu kandi bakaba barimo gushaka uko bagarura Les Roches muri ubu bufatanye.

Bamwe mu badepite bagize PAC basanga hari amanyanga mu kubaka Kaminuza y'ubukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza