Izi ndirimbo ni ‘Jaiye’ na ’Find Somebody’ ziri mu njyana aba basore basanzwe bakoramo ya ‘Afrobeats.’
Jaiye ishishikariza abantu kwishimisha batitaye ku bandi babavuga cyangwa babacira urubanza ahubwo bakita ku byishimo byabo naho ‘Find Somebody’ ikaba indirimbo y’ubukwe.
Iri tsinda rigizwe na Peter na Paul ryasenyutse mu 2016 buri wese akomeza umuziki ku giti cye, mu 2021 nibwo batangiye guca amarenga y’uko bashobora gusubirana.
Tariki ya 18 Ugushyingo 2021 hatangiye kuvugwa amakuru y’ukwiyunga kw’aba bombi. Ni nyuma y’aho hari hashize iminsi Peter agaragaye ari kumwe n’abana b’umuvandimwe we yagiye kubagurira ibikinisho. Umugore wa Paul yamushimiye icyo gikorwa, amwita ‘Uncle Papa’.
Muri ibi bihe bagiye hagaragara amashusho bari kumwe, ibintu batari baherutse.
Iri tsinda ryaje guhamya ko ryiyunze binyuze mu bikorwa by’umuziki bitabiriye bombi, urugero ni ku wa 26 Ugushyingo 2021 ubwo bari kumwe mu gitaramo cya ‘Ecofest Music Festival’ cyabereye muri Sierra Leone.
Abakunzi b’iri tsinda bari bafite inyota yo kongera kubabona kuko bagiye batanga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bugaragaza ko bishimiye kongera kumva indirimbo zabo.
Iri tsinda ry’impanga ryatangiye umuziki mu 2003, mu 2017 riza gutandukana. Ryatandukanye rimaze gukora album esheshatu zirimo iyo mu 2003 bise Last Nite, Get Squared yo mu 2005, iyasohotse mu 2007 bise Game Over, iya 2009 bise Danger, The Invasion yo mu 2011 ndetse na Double Trouble yagiye hanze mu 2014.
Ryamamaye mu ndirimbo mpuzamahanga zirimo "E No Easy" bahuriyemo na J. Martins, "Positif" bakoranye na Matt Houston, "Chop My Money bakoranye na Akon na May D, "Beautiful Onyinye" baririmbanye na Rick Ross n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!