Mu kiganiro cyahuje Leta y’u Burundi n’abafatanyabikorwa mu iterambere, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko igihugu cyabo giteganya kuba igihugu cyifashije mu 2040 n’igiteye imbere mu 2060.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko u Burundi bufite ibisabwa byose byabufasha kugera kuri ibi byerekezo bibiri, kandi ngo bwabihawe n’Imana.
Obasanjo yagaragaje ko igenamigambi ry’u Burundi kuri ibi byerekezo ari ingenzi cyane, amenyesha Perezida Ndayishimiye ko ariko hari benshi barigize, ntibarigeraho kubera ko byagarukiye mu magambo.
Yagize ati “Igenamigambi rifite akamaro kandi ni ingenzi cyane, ni ryo mwakoze. Kubera iki twumvise imigambi n’iteganyamigambi byinshi bitageze ku ntego? Impamvu yoroshye ni uko bitashyizwe mu bikorwa uko bikwiye.”
Obasanjo yagaragaje ko ibihugu bidakwiye gutegura imigambi gusa, nta bikorwa, ati “Ntabwo twaguma mu migambi n’igenamigambi gusa, tugomba no gutekereza mu by’ukuri kubishyira mu bikorwa. Icyo ni cyo gihora ari ikibazo.”
Ashingiye ku cyizere Perezida Ndayishimiye yatanze, ko u Burundi bufite ibikenewe kugira ngo bugere kuri ibi byerekezo, Obasanjo yagaragaje ko bidakwiye gupfushwa ubusa.
Ati “Bwana Perezida, watubwiye ko iki gihugu gifite byose gikeneye cyahawe n’Imana ariko se twabikoresha neza dute, cyane cyane amahirwe akomeye u Burundi bufite? Nabonye ko dukwiye gukora ibishoboka kugira ngo aya mahirwe akomeye ntatakare mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Ibi biganiro byamaze iminsi ibiri. Byibanze ku ishoramari no kongerera abaturage ubushobozi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi ryemereye Leta y’u Burundi inkunga ya miliyari y’amadolari ya Amerika yo kuyishyigikira mu igenamigambi rya 2025-2027.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!