00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Obasanjo, Desalegn na Uhuru bagizwe abahuza b’ibiganiro bya Luanda-Nairobi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 February 2025 saa 08:26
Yasuwe :

Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya bagizwe abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi byahurijwe hamwe, bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Dr William Samoei Ruto, na Perezida wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), Emmerson Mnangagwa, ku wa 24 Gashyantare 2025.

Perezida Ruto na Mnangagwa basobanuye ko icyemezo cyo gushyiraho aba bahuza cyafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC ubwo bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare 2025.

Si ubwa mbere Obasanjo abaye umuhuza ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kuko mu 2008 na bwo yari intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu biganiro byahuje Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa CNDP.

Uhuru na we asanzwe ari umuhuza w’Abanye-Congo bashyamiranye na Leta mu biganiro bya Nairobi kuva muri Mata 2022. Ni ibiganiro byahagaze mu Ukuboza 2022, nyuma y’aho Leta ya RDC igiranye ubwumvikane buke n’ibihugu byo muri EAC.

Perezida João Lourenço uyobora Angola yavuye mu buhuza bw’ibi biganiro, nyuma y’aho atangiye kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Yari asanzwe ari umuhuza w’ibiganiro bya Luanda kuva mu 2022.

Mu nama ya Dar es Salaam, abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango banzuye ko mbere y’uko habaho ibiganiro hagati ya Leta ya RDC n’imitwe bishyamiranye irimo M23, imirwano n’ubushotoranyi bihagarara mu burasirazuba bwa RDC, hakabaho ibikorwa by’ubutabazi, imihanda minini n’ikibuga cy’indege cya Goma kigafungurwa.

Tariki ya 21 Gashyantare, abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu bya EAC bahuriye i Nairobi, abo muri SADC bahurira i Dar es Salaam, bategura imyanzuro y’uburyo uburasirazuba bwa RDC bwatekana.

Iyi myanzuro yaganiriweho ku wa 24 Gashyantare, ubwo abagaba bakuru b’ingabo zo muri EAC na SADC bahuriraga i Dar es Salaam. Raporo bakoze izashyikirizwa ba Minisitiri b’ingabo bo muri iyi miryango.

Obasanjo yahuje CNDP ya Gen Laurent Nkunda na Leta ya RDC
Uhuru Kenyatta na we yari asanzwe ari umuhuza mu biganiro bya Nairobi
Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia na we yagizwe umuhuza muri ibi biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .