00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Hashyizweho gahunda yitezweho kuzamura ubumwe n’ubudaheranwa

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 12 January 2025 saa 07:13
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaragaje ko bushyize imbere gahunda zo kurushaho kubaka ubumwe n’ubudaheranwa mu karere hose, aho hazifashishwa urwego rw’isibo.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ku bumwe n’ubudaheranwa, yitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko igihe cyose ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa biba ari ngombwa, kuko bituma abantu bagaragarizanya icyo batekereza.

Ati “Dusanzwe tubizi nk’Abanyarwanda, hari n’imvugo igira iti ‘ukuri gushiririra mu biganiro’. Ni ikigaragaza ko mu biganiro havamo byinshi byiza.’’

Yagaragaje ko ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda bisa nk’umwuka abantu bahumeka, bityo ko bugomba kubaho igihe cyose kugira ngo n’igihugu kibeho none, ejo no mu binyejana bizaza.

Yavuze ko mu bindi bimenyetso by’ubumwe n’imibanire myiza yarangaga Abanyarwanda harimo n’umuco wo gusuhuhuzanya n’uburyo hagaragariramo kwifurizanya ibyiza.

Ati “Mu muco wacu, nta wacaga ku muntu atamusuhuje, kandi hakagaragaramo kwifuriza undi ubuzima, za muraho, muriho, mwaramutseho, wiriwe, wirirwe, na muramuke; byose byagaragazaga amarangamutima buri Munyarwanda wese yabaga yifuriza abandi.’’

Yagaragaje ko ingengabitekerezo z’amacakubiri igihe cyose zishyirwaho n’abahari, bakazabiraga ababakomakaho, abiheraho asaba Abanyarwanda kurushaho kuraga abana ibyiza kugira ngo na bo bazabirage abo bazabyara.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Emmanuel Murwanashyaka, yavuze ko bafashe ingamba zo kurushaho kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda bahereye ku isibo, muri gahunda bise ‘Isibo yanjye, kubaho kwanjye’, kuko byagaragaye ko ari rwo rwego rwegereye abaturage kurusha izindi.

Ati “Twamaze gutangiza gahunda yo mu isibo, aho abaturage bo mu isibo byibura bahura haba mu kimina no mu zindi gahunda ariko bagahura buri munsi, basangira ubuzima, bagacoca byose.’’

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Akarere ka Nyaruguru gafite na gahunda yo gutangiza amarushanwa y’ubumwe n’ubudaheranwa ku rwego rw’imidugudu, aho bizafasha abaturage kongera kumva inshingano zabo mu buryo kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Habimana Syldio, yagaragaje ko ibi biganiro n’ibindi byose bibera mu midugudu n’amasibo bivuga ku bumwe n’ubudaheranwa, bitanga ihumure kuri bose, cyane cyane abarokotse, by’umwihariko muri ibi bihe umutekano w’abacitse ku icumu wagiye uhungabanywa mu gihugu no muri Nyaruguru by’umwihariko.

Muri ibi biganiro kandi, hanavuzwe ku ku kibazo cy’abarokotse Jenoside bicwa, Minisitiri Bizimama avuga ko bazakomeza guharanira ko bahabwa ubutabera.

Muri aka Karere ka Nyaruguru, haracyagaragara ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubudaheranwa, aho nko mu mwaka ushize wa 2024 hari abantu batatu barokotse Jenoside bishwe mu mirenge ya Mata, Muganza na Rusenge.

Hanagaragaye ibyaha by’ingengabiterezo ya Jenoside; abantu batandatu barabifungirwa, bakurikiranyweho kudatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hanagaragajwe kandi ingengabitekerezo yagaragaye mu ishuri ribanza mu murenge wa Ruheru, aho umwana yabwiye undi ko ari inzoka, ibyahereweho hihanangirizwa ababyeyi, basabwa kudakomeza kwigisha abana amacakubiri.

Abitabiriye iki kiganiro biyemeje kwimakaza ubumwe muri byose
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n'abayobozi bo ku rwego rw'intara
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, na we yari yitabiriye iki kiganiro
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko ubumwe bw'Abanyarwanda bwamye ari nk'umwuka wo guhumeka, asaba abantu kubusigasira
Mukankubana Agnes yasabye ko hagira igikorwa mu kwita ku bari kurangiza ibihano byabo ku byaha bya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .