Nyaruguru: Ingo zose zigize akagali zahawe amashanyarazi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 Ugushyingo 2019 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

N’ubwo babifataga nk’inzozi kuri bo, bamwe mu batuye mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru bari mu byishimo nyuma yo guhabwa amashanyarazi mu ngo zose zikagize.

Abo baturage batuye mu gice cy’icyaro cyegereye ishyamba bemeza ko gucana agatadowa byabaye amateka kuri bo kuko kuri ubu bakanda ku gikuta inzu yose ikabona.

Ni amashanyarazi bavuga ko bemerewe na Perezida Kagame Paul ubwo yabasuraga mu bihe bitandukanye.

Kuri uyu wa kabiri ni bwo batashye ku mugaragaro umuyoboro w’amashayarazi ucanira umuhanda kuri kilometero hafi abyiri.

Aho batuye hahoze hitwa muri Komini Nshiri ku buryo bamwe mu bahatuye batatekerezaga ko amashanyarazi ashobora kubageraho.

Umwe mu baturage bo muri ako Kagari witwa Kabarira Vianney , yavuze ko aho baboneye amashanyarazi ibikorwa by’iterambere byahise bitangira ku buryo imibereho yabo iri guhinduka.

Ati “Amashanyarazi akimara kugera mu gasantere ka Remera ibikorwa byo kogosha, serivise z’irembo, ibyuma bisya, dushobora gufotoza impapuro, imashini zidoda imyenda n’ibindi byahise bitangira. Ubu rwose turi mu iterambere.”

Abatuye muri ako Kagari bahuriza ku gushimira Umukuru w’Igihugu ukomeje ku bagezaho ibikorwa by’iterambere.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Cyivugiza wo muri ako Kagari, Nyandwi Daniel, yabwiye IGIHE ko baturiye ishyamba ku gice gihana urubibi n’Igihugu cy’u Burundi. Mu myaka yashize ngo ntabwo batekerezaga ko amashanyarazi yabageraho.

Nyandwi yavuze ko ingo 154 zigize uwo mudugudu zose zifite amashanyarazi harimo akomoka ku mirasire y’izuba n’akomoka ku ngufu z’amazi.

Ati “Abaturage babyakiriye neza cyane; Ingo nyinshi zifite akomoka ku mirasire y’izuba naho izindi akomoka ku muyoboro mugari. Ubu nta muturage n’umwe udafite amashanyarazi iwe”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Remera, Grégoire Twagiramungu, yavuze ko ayoboye ingo 1 041 kandi zose zahawe amashanyarazi harimo akomoka ku mirasire y’izuba.

Ati “Abaturage bafite amashanyarazi muri kano Kagari ni 100% kuko ingo zose zifite akomoka ku mirasire y’izuba. Hari n’akomoka ku miyoboro migari yashyizwe mu dusantere kugira ngo ibikorwa by’iterambere bishobore gukorwa.”

Twagiramungu avuga ko mu minsi ishize ingo 246 zahawe amashanyarazi akomoka ku miyoboro migari yiyongera ku yari asanzwe akomoka ku mirasire y’izuba.

Usibye amashanyarazi ari mu ngo z’abaturage no mu dusantere, no ku muhanda haracaniwe ku buryo nijoro haba habona.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko mu Karere hose abaturage bafite amashanyarazi bageze ku kigero cya 85%.

Ati “Ubariyemo abafite akomoka ku miyoboro migari n’akomoka ku mirasire y’izuba bose bageze ku kigero cya 85%; intego ni uko bagera ku 100% mu mwaka wa 2021.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko gahunda yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose ikomeje mu mirenge yose.

U Rwanda rwihaye intego ko mu 2024 buri muturarwanda wese azaba afite amashanyarazi iwe mu rugo, santere zose, ibigo byose n’imijyi bicaniye no ku mihanda habona.

Abaturage bavuga ko amashanyarazi bayumvaga batazi ko ashobora kugera iwabo
Abatuye Kagari ka Remera bahuriza ku gushimira Umukuru w’Igihugu ukomeje ku bagezaho ibikorwa by’iterambere
Amatara yashyizwe ku mihanda mu Kagari ka Remera
Amatara yo ku mihanda yatumye ibikorwa by'ubujura n'urugomo bicika
Imihanda yo mu Kagari ka Remera iracaniye ku buryo nijoro haba habona
Mu Gasantere ka Remera nijoro haba habona abaturage bagakomeza ibikorwa byabo
Mu masaha y'ijoro amatara yo ku mihanda mu Kagari ka Remera aba yaka
Muri iyo santere ya Remera amashanyarazi yatumye batangira ibikorwa by'amajyambere
Agasantere ka Remera kamaze kugezwamo amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza