Nyaruguru: Abayobozi umunani mu mapingu mu kwezi kumwe n’igice, Meya ati ‘nta gitangaza’

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 Kamena 2020 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Mu gihe kitageze ku kwezi abayobozi umunani bo mu nzego zitandukanye mu Karere ka Nyaruguru bamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza ibigenewe abaturage na ruswa.

Ni ibyaha batangiye gukurikiranwaho hagati mu kwezi kwa Gicurasi 2020 kuko ari ubwo uwa mbere yatawe muri yombi mu gihe uheruka gufatwa yafashwe tariki ya 17 Kamena 2020.

Abamaze gufungwa ni ba agoronome mu mirenge ya Ruheru, Nyabimata na Kivu; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru; Umukozi ushinzwe ibikorwa rusange mu Karere, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima wabanje kuba ukuriye akana gashinzwe amasoko n’umukozi ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kivu.

Uwatawe muri yombi bwa mbere tariki ya 6 Gicurasi 2020 ni Agoronome w’Umurenge wa Ruheru, Mbonyumuvunyi Gratien, akurikiranyweho kunyereza ifumbire, ishwagara n’imbuto y’ibirayi byari bigenewe abaturage.

Nyuma gato tariki ya kuya 18 Gicurasi 2020, mugenzi we wo mu Murenge wa Nyabimata, Bikorimana Gilbert, na we yatawe muri yombi akurikiranweho icyo cyaha.

Bukeye bwaho tariki ya 19 Gicurasi 2020 Agoronome wo mu Murenge wa Kivu, Nyandwi Joseph, na we yatawe muri yombi na RIB akurikiranweho icyaha nk’icyo cyo kunyereza ifumbire y’ishwagara n’imbuto y’ibirayi yari igenewe abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yasobanuye ko abo abayobozi batawe muri yombi ku makuru yagiye atangwa n’abaturage. Yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bumaze kubona ko imbuto n’inyongeramusaruro bigenewe abaturage yabuze, hahise hatangira iperereza mu mirenge yose kugira ngo bigenzurwe neza.

Yasobanuye ko abo bayobozi bagiye babihabwa, aho kubiha abaturage ahubwo bakajya mu mirima y’abaturage gutera imbuto, hagati y’ikirayi n’ikindi bagategeka ko hashyirwamo intera nini kugira ngo ibirayi bikoreshwa bibe bike babone ibyo basagura.

Muri bo hari abagiye bafatanwa ibyo bahishe cyangwa usanga batangiye kubigurisha mu maduka no mu isoko.

Iryo genzura ryaje no gusanga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, Kanyarwanda Eugene, na we yaba yaranyereje ibigenewe abaturage, ahita atabwa muri yombi ku wa 21 Gicurasi 2020.

Abayobozi bakekwaho ibyaha muri ako Karere bakomeje gutabwa muri yombi kuko tariki ya 12 Kamena 2020, RIB yatangaje ko yataye muri yombi Ruzima Serge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru na Nsengiyumva Innocent wari ushinzwe ibikorwa rusange (Division Manager) bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abo bayobozi bombi bakekwaho kandi gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo wa Leta.

Nyuma y’iminsi mike ku wa 17 Kanama 2020 Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Nyaruguru, Evode Uzarazi, na we yatawe muri yombi na RIB, akurikiranweho icyaha akekwaho cyo kwakira indonke. Kuri uwo munsi kandi hafunzwe n’umukozi ushizwe amakoperative mu Murenge wa Kivu, Mayira Jean, na we akurikiranweho kunyereza iby’abaturage.

Uku gutabwa muri yombi mu gihe kimwe gusobanuye iki?

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru baganiriye na IGIHE, bavuga ko kuba abayobozi babo bamaze iminsi batabwa muri yombi bakurikiranweho kunyereza ibigenewe rubanda, ari ikimenyetso cy’uko hakiri abayobozi batarajwe ishinga no kwita kubo bayobora.

Abo baturage kandi bavuga ko uko gutabwa muri yombi ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko inzego zishinzwe ubugenzacyaha zikora akazi kazo neza ndetse n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu butihanganira abashaka kwiba abaturage.

Niyitegeka Théoneste wo mu Murenge wa Mata ati “Biriya bigaragaza ko hari abayobozi bashaka kwiba abaturage aho kubateza imbere ariko nano bigaragaza ko Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu ari bwiza kuko bitihanganira abo bashaka kutwiba; abo batwiba rero bajye babafunga baduhe abayobozi beza badufasha gutera imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, abajijwe niba gufunga abayobozi umunani mu gihe kitageze ku mezi abiri mu Karere ayoboye nta kibazo kirimo, yabwiye IGIHE ko kuba abayobozi banyereza ibigenewe abaturage babiryozwa nta gitangaza kirimo.

Ati “Kuri njye nta gitangaza gihari, umurongo urahari, amabwiriza arahari iyo umuntu atandukiriye akarenga uwo murongo arabibazwa. Muri iki gihe rero nta kidasanzwe gihari, abari kubazwa bari kubazwa n’undi wese uzabigerageza azabibazwa.”

Yakomeje agira inama abayobozi yo kureka kunyereza ibigenewe abaturage ahubwo bakuzuza inshingano zabo ndetse bakanyurwa n’umushahara bahembwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yavuze ko ubwinshi bw’abayobozi bafungwa bakurikiranweho kwiba abaturage atari cyo kibazo ahubwo ikibazo ari umuntu w’umuyobozi ugifite imyumvire mibi yo wumva ko yanyereza ibigenewe abaturage.

Ati “Ubwinshi bwabo cyangwa urwego baba bariho rwose, icyongicyo ntabwo ari cyo kibazo, ikibazo ni umuntu w’umukozi uhembwa na Leta watumwe gukorera abaturage ujya kunyereza iby’abaturage, icyo numva ari cyo kibazo. Ariko kuvuga ngo uyu muntu yari agoronome w’Umurenge ahawe imbuto, ishwagara n’ifumbire ngo ahe abaturage, arahembwa na Leta kandi ahemberwa icyo, yarangiza akabinyereza; njyewe numva utamufashe ari cyo kibazo.”

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu bayobozi umunani batawe muri yombi, umwe muri bo ari we Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, Kanyarwanda Eugène, yarekuwe naho abandi bakaba bari gukorerwa dosiye zibashyikiriza ubushinjacyaha.

Inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Nyaruguru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .