Iyi mpanuka yabaye mu ma Saa Moya z’igitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2025. Abayibonye basobanuye ko bisi yagonze imodoka ya ’pickup’ yo mu bwoko bwa Haval yavaga mu kindi cyerekezo, iyi ’pickup’ na yo igongwa na Corolla yari inyuma yayo.
Ababonye iyi mpanuka basobanuye ko bisi ijya kugonga ’pickup’, yabanje guhunga umumotari wari imbere yayo. Umumotari n’uwo yari atwaye baguye hasi, bakomereka byoroheje.
Umwe muri bo ati “Yashakaga gukatira umumotari, igiye hepfo ihura n’izi ngizi, na zo zirayigarura, ni ko gushaka inzira hariya.”
Abapolisi bageze ahabereye impanuka, bakata ’pickup’ bakoresheje ibyuma byabigenewe, bakuramo umushoferi wari wahezemo, bigaragara ko yakomeretse bikomeye. Uyu mushoferi yabanje guhabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa ku bitaro.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije IGIHE ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu 23 barimo batatu bakomeretse cyane.
SP Kayigi yagize ati “Muri iyi mpanuka, hakomeretse abantu 23 barimo 3 bakomeretse bikomeye, bajyanwe kuvurirwa ku bitaro bya CHUK mu gihe abandi batwawe ku bitaro n’ibigo nderabuzima bitandukanye.”
Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, isaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika, bakirinda kugenda nabi mu muhanda kuko biri mu bitera impanuka.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!