Inyubako igizwe n’ibyo byumba by’amashuri n’ubwirerero yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mata 2022 mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana aho iryo shuri rikorera.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yabwiye IGIHE ko bateye inkunga iryo shuri muri gahunda yabo yo guteza imbere uburezi mu Rwanda.
Ati “Gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri twayitangiye mu myaka irenga 24 ishize kuko tuzi neza ko uburezi ari ingenzi mu buzima bwa muntu kandi uburezi ni umusingi w’iterambere ry’igihugu. Kimwe n’u Buyapani, u Rwanda nta mitungo kamare rufite, rero tugomba kubakira iterambere ryacu ku bumenyi.”
Yakomeje avuga ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere uburezi.
Umuyobozi uhagarariye ‘Gira Impuhwe Primary School’ mu mategeko, Mukarugwiza Drocelle, yavuze ko batangiye ari ikigo gifasha abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma baza kuhagira ishuri kugira ngo bateze imbere uburezi mu Rwanda.
Yavuze ko ibyumba by’amashuri n’ubwihererero bubakiwe bizabafasha kwigisha neza no kongera umubare w’abanyeshuri.
Ati “Mbere na mbere biradufasha ko abana bacu bigira ahantu heza, hanini kandi hubatse neza. Icyo dushaka ni ukugira ngo abana bacu batere imbere bazamuke babone ibyiza, bige gukora ibintu bigaragara kandi tubahe ingero nziza nabo bazakure biyumvamo ko bagomba kubaka igihugu cyabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yashimiye Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda ku nkunga y’ibyumba by’amashuri yubatse, asaba ubuyobozi bw’iryo shuri kubifata neza no kubibyaza umusaruro.
Yagize ati “Ibikorwa nk’ibi tuba tubonye ku bw’inkunga z’abafatanyabikorwa ni ibikorwa twishimira kandi dusaba ko ababibonye babibyaza umusaruro bakabikoresha icyo byagenewe, amashuri akigirwamo kandi bakigisha neza bakazamura ireme ry’uburezi. Ikindi ni ukubifata neza kugira ngo birambe.”
Inyubako yubakiwe iryo shuri ifite ibyumba bine bwo kwigiramo n’ubwiherero 16 kandi bubakiwe n’ubukarabiro ndetse bahabwa n’ibikoresho birimo intebe z’abanyeshuri n’abarimu.
Kugeza ubu iryo shuri ryigamo abana 290 mu mashuri y’inshuke n’abanza.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!