Amakuru avuga ko uyu musore yaje ashaka umukobwa umwe bararana, ariko uwo abonye asanga afite undi babana mu nzu imwe kandi nawe akaba yari ategereje umugabo umucyura. Aba bakobwa begereye uyu musore bamwumvisha uburyo agomba kubigondera bombi iryo joro, nyamusore nawe arebye ibigango bye asanga bihuje n’ikofi afite kandi burya nta n’impamvu yo kwiyima kuko n’ubundi ’I Kigali we share.’
Umugambi umaze kunozwa, aba bakobwa baboneje nyamusore mu nzu batuyemo iri aho hafi y’aho yabasanze, ibiciro bikaba byari uko nyuma y’igikorwa, umusore ari bwishyure ibihumbi 20 Frw, buri mukobwa agatwara ibihumbi 10 Frw.
Kera kabaye umwanya w’igikorwa nyirizina warageze, umusore ariyandayanda maze nyuma gato aza kugira atya ati ‘mureke mbazanire twa Mützig dukomeze igikorwa ariko n’icyaka tutagihaye urwaho.’
Hirya y’aho abo bakobwa batuye hari akabari, ari nako barangiye uyu musore nawe akanyaruka mu kanya nk’ako guhumbya akaba agarukanye amacupa abiri ya Mützig.
Ubushakashatsi butandukanye bwakunze kugaragaza ko igikorwa cyo gutera akabariro kigira inyungu ku mubiri w’umuntu, nk’uko bigenda ku muntu wakoze imyitozo ngororamubiri isanzwe , ibizwi nka ’Sexercises’. Iyi ishobora kuba ari imwe mu mpamvu zatumye ubwo amacupa ya Mützig yageraga mu cyumba aba bakobwa barimo, barahise bayiranguza rugikubita, uretse ko ibi byari bigiye kurangirira mu marira.
Mu kiganiro na IGIHE, aba bakobwa bakeka ko muri iki gihe bari basinziriye, ari bwo uyu musore yabibye telefoni zabo ndetse n’amafaranga ibihumbi 30 Frw bateganyaga kwishyura inzu bakodesha.
Nyuma yo gukanguka bakabura uyu musore, aba bakobwa baguye mu kantu bagerageza kujya hanze no gutaka gusa ubwo twakoranaga iyi nkuru, ntabwo bari bakabonye umusore wabahemukiye.
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko uyu musore ashobora kuba yabashyiriye ibintu mu nzoga yabaguriye, na cyane ko yazanye amacupa afunguye, uretse ko muri iryo joro batabyitayeho.
Umwe yagize ati “Nonese koko yatwiba turi babiri nta kintu yaduhaye? Kuko n’ubundi inzoga yazanaga mu cyumba yazizanaga zifunguye azikuye mu kabari.”
Yakomeje avuga ko ikintu kibagoye ubu ari ukongera kubona amafaranga yo kwishyura inzu bakodesha.
Abakurikiye iki gikorwa bavuze ko nyuma y’uko aba bakobwa bavumbuye ko bibwe, bateje urusaku bagatakira umuhisi n’umugenzi.
Karinda Iddi yagize ati “Nyuma y’uko uwo musore abibye telefoni n’amafaranga yabo, aba bakobwa babaye nk’abataye umutwe batangira gutakira umuhisi n’umugenzi bavuga ko batazi ibintu yabahaye.”
Umugwaneza Alicia uvuga ko azi aba bakobwa bibwe, yavuze ko bitangaje kuko nabo ubwabo bazwiho amahane, ku buryo kuba umuntu yanatekereza kubiba ari ibintu bidasanzwe.
Yagize ati “Twumiwe kumva ngo baryamanye n’umusore agenda atabishyuye anabibye, kandi aba barazwi ko bagira amahane.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!