Byabereye mu Mudugudu wa Bitaba, Akagari ka Rugari, Umurenge wa Macuba.
Saa Moya z’umugoroba ni bwo uyu musore w’imyaka 30 uvuka mu Karere Ka Karongi, Umurenge wa Twumba; yafashwe n’abaturage ubwo yari amaze kubitsa ibihumbi 50 Frw ku mukozi utanga serivisi za Mobile Money.
Nyuma yo kuyamubikiriza, yayamuhaye yumva ari ibipapuro, ayitegereje asanga ni amafaranga y’amiganano.
Akimara kubona bamutahuye, yahise yiruka, kubera igihunga agwa mu mu mukingo. Abaturage bamufashe yavuye amaraso mu mazuru kubera gukomereka.
Mu mafaranga uyu musore yafatanywe harimo inoti 11 za 5000Frw, inoti 8 za 2000 Frw, inoti 8 za 1000 Frw, n’inoti 2 za 500 Frw.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yatangarije IGIHE ko ubwo abaturage bari bamaze gufata uyu musore, bahamagaye inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, zimuta muri yombi.
Ati "Tuributsa abaturage ko kwigana amafaranga ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi gifite ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.”
SP Karekezi yasabye abaturage ubufatanye mu gukumira ibyaha nk’ibi, abibutsa kujya bagenzura neza inoti bakiriye mbere yo kwemera kwishyurwa kandi bakanagendera kure ibikorwa by’uburiganya kuko bibangamira ubukungu bw’igihugu.
Uyu musore afungiwe kuri Sitasiyo ya Macuba mu gihe hategurwa dosiye ye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!