Indugu ni ubwoko bw’amafi adakura ngo abe manini. Ni ikiribwa cy’ingenzi cyane ku baturage b’amikoro make baturiye ikiyaga cya Kivu kuko zihendutse ugereranyije n’isambaza.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, giherutse gufata icyemezo cyo kubuza abaroba indugu gukoresha imitego y’amaso mato, nyuma yo gusanga iyo mitego yangiza abana b’amafi.
Iki cyemezo cyatumye abajya kuroba indugu batahira aho, bagasobanura ko biterwa n’uko izo mu kiyaga cya Kivu zidakura cyane ngo zigire umubyimba nk’uw’izo mu bindi biyaga byo mu Rwanda bitewe n’uko mu Kivu hatarimo isayo.
Ibi ni byo biri gutuma abaturage bajya mu isoko gushaka indugu, bagasanga nta zihari, n’aho bazibonye bagasanga zirahenze.
Uwiringiyimana Francine wakoraga akazi ko karangura no gucuruza indugu, yabwiye IGIHE ko akazi ke kahagaze bitewe n’uko indugu zitakirobwa.
Ati “Ngewe indugu naraziranguraga, nazicuruza abana bakabona ikayi, nanjye nkabona ayo nizigama mu itsinda. Ariko aho bazihagarikiye n’akazi karahagaze.”
Bihoyiki Noella avuga ko yajyaga ku isoko akagura indugu za 500Frw, agatekera umuryango we ariko ko kuva mu mezi abiri ashize ari kujya ku isoko agasanga nta zihari.
Ati “Indugu zadufasha twe rubanda rugufi, kuko ntafite ubushobozi bwo kugura ikilo cy’isambaza cya 4500Frw. Nabashaga kugura iza 500Frw nkabona icyo ntekera abana, kandi zigahaza urugo rwose. Tugiye kurwaza bwaki, nibareke abashyana (abarobyi) b’indugu basubire mu mazi, tubeho.”
Muganda Jean Damascene usanzwe akora akazi ko kuroba indugu, avuga ko mu kiyaga cya Kivu nta cyondo kibamo bityo ngo indugu zaho zitabona icyo zirya ngo zikure cyane nk’izo mu kiyaga cya Burera n’ibindi.
Ati “Kino kiyaga gitandukanye n’ikiyaga cya Mugesera, icya Mugesera ni gito, gikikijwe n’urufunzo n’isayo, ni ho zikurira. Kubera gas iba mu Kivu no kuba nta sayo ibamo, ntabwo indugu zo mu Kivu zikura ngo zingane n’iza Bugesera. Umuraga [umutego] RAB irimo kudusaba gukoresha ntabwo wafatisha indugu zo mu Kivu, ziseseramo zikagenda kuko ari ntoya.”
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr. Uwituze Solange, yasobanuye ko icyatumye bahagarika umutego wakoreshwaga n’abarobyi b’indugu ari uko basanze ufata n’abana b’amafi.
Ati “Mu matariki 15 y’uku kwezi kwa Gatatu tuzaza barobe, uwo mutego banenga turebe izo mbogamizi bavuga tumenye uko tubafasha.”
Si abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke bonyine bagaragaje ko babangamiwe n’umutego w’icyerekezo RAB iri kubasaba gukoresha mu kuroba indugu, n’abo mu karere ka Rusizi baherutse kubigaragaza nk’imbogamizi.
Abarobyi b’indugu bavuga ko uturere dufite abarobyi b’indugu bataragaragaza iki kibazo, baceceka kuko bo bakoresha itemewe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!