Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Kanama 2024, kibera i Kibogora mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke mu ishuri rya Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora (GSFAK).
Nyamasheke ni akarere kari kuzamukamo inzu nyinshi z’amagorofa ariko kagifite ikibazo cy’ubuke bw’ibyumba mberabyombi by’umwihariko ibishobora kwakira abantu benshi, bibangamira abategura inama n’ubukwe.
Binyuze muri gahunda ya garuka mu rugo ushime, abanyeshuri barenga ibihumbi 10 bize muri GSFAK bari kubaka muri iri shuri igorofa rizakemura iki kibazo.
Perezida w’ihuriro ry’abanyeshuri bize muri GSFAK, Hitimana Oscar avuga ko baganiriye n’umuyobozi w’iri shuri ababwira ko ikintu bakora kikagirira akamaro abanyeshuri bahiga n’abaturage ba Nyamasheke ari ukubaka inzu mberabyombi.
Ati “Iri gorofa rizafasha abanyeshuri kubona aho barira hisanzuye, noheho hejuru habe inzu mberabyombi ikemure ikibazo cy’inzu nk’izi mu Karere ka Nyamasheke.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yashimye abahoze ari abanyeshuri ba GSFAK bari kubaka igorofa mu kigo cy’ishuri bizemo, avuga ko ari urugero rwiza n’abandi bose bakwigiraho kuko buri wese afite ishuri yizeho kandi rifite ibyo rikeneye.
Ati “Igikorwa nk’iki kiba ari ishema ku karere. Ibikorwa nk’ibi natwe ni byo tuba duharanira ni uko usanga Leta ibyo ibazwa ari byinshi cyane.”
Mupenzi yasezeranyije imikoranire abari kubaka iri gorofa avuga ko uruhare rwa Leta muri uyu mushinga rukwiye kureberwa ku mihanda ya kaburimbo, n’ibikorwaremezo nk’amazi n’amashanyarazi imaze kugeza muri aka gace.
Nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako y’iri gorofa, Musenyeri Samuel Kayinamura yavuze ko bagiye gufatanya n’abanyeshuri bize muri GSFAK iri rikuzura vuba.
Ati “Kubona rero twashyize ibuye ry’ifatizo ku nyubako y’iri gorofa turi kumwe n’abapasiteri b’itorerero bavuye muri paruwasi zose zo mu gihugu, tugiye gusaba buri wese ko ashyiraho umuganda we n’itafari rye tugafatanya n’abanyeshuri bahize bityo iyi nzu izuzure mu gihe cya vuba.”
Iri gorofa rizaba ririmo ibiro by’abarimu n’abayobozi bigisha muri GSFAK, hejuru ari icyumba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000 bicaye neza.
Biteganyijwe ko izuzura bitarenze ukwezi kwa Kamena 2025 ndetse igatwara miliyoni 120 Frw z’amafaranga y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!