Ibi ni bimwe mu byo batangaje mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nsengiyumva Alfred uri mu bantu ibihumbi 10 bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Hanika, mu buhamya bwe yavuze ko bagabweho ibitero byahitanye Abatutsi benshi bari bahahungiye abandi bakicirwa mu nkengero zayo.
Nsengiyumva akomeza avuga ko imiterere y’uru rwibutso rushyinguwemo imibiri y’abarenga 8.500, ikwiriye kwitabwaho ndetse abaturage biteguye gutanga umusanzu wabo mu kuruvugurura.
Ati “Dukeneye kubona urwibutso rumeze nk’urwa Kiziguro cyangwa urwa Murambi, Leta yacu yatangiye kubona ubushobozi. Natwe muzaduhamagare niba tuvuga ko turi abacuruzi, abandi turi abayobozi tuzashyiraho itafari ryacu.”
Jenoside imaze guhagarikwa n’Inkotanyi, mu mbuga y’iyi paruwasi hashyizwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Hanika, rushyingurwamo imibiri yari yandagaye mu mbuga ya paruwasi no mu nkengero zayo.
Uru rwibutso rwakomeje kugenda rushyingurwamo n’indi mibiri yakuwe mu bice bitandukanye by’imirenge ya Macuba na Karambi.
Izabayo Béatrice ufite abo mu muryango we baruhukiye muri uru Rwibutso, avuga ko rumaze kuba ruto ndetse hakenewe urushya.
Ati “Baracucitse baranagerekeranye. Urebye umubare w’abantu baharuhukiye, natwe abaharokeye dukwiye gushyiraho umusada wacu kuko rukwiye kwagurwa.”
Guverineri w’Intara y’Iburengeruba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko muri gahunda zihari harimo n’iyo kuvugurura uru Rwibutso rwa Hanika, rukaba rujyanye n’igihe.
Ati “Muri gahunda ya MINUBUMWE yo guhuza inzibutso, urwa Hanika ruri muri 11 zemejwe ko zizasigara. Birumvikana rero ko ruri mu zigomba kubakwa kandi zikubakwa neza kugira ngo imibiri y’abacu ibe iruhukiye ahantu heza”.
Muri gahunda yo guhuza inzibutso hagamijwe kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Akarere ka Nyamasheke kazasigarana inzibutso 11.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyamasheke hamaze kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside irenga ibihumbi 150.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!