Ibiro by’umurenge wa Cyato byubatswe mu mwaka wa 2000, bikaba bishaje, bitakijyanye n’igihe kandi ari na bito ugereranyije n’abakozi b’Umurenge bigatuma abaturage batabona serivisi nziza nkuko bikwiye.
Iyi niyo mpamvu abaturage n’abayobozi b’uyu murenge bagize igitekerezo cyo kubaka ibindi biro by’Umurenge wabo bishya.
Uwizeyimana Vestine yagize ati “Hakwiriye kubakwa, habaye nyakatsi si umudugudu kandi si n’akagari kuko dufite n’akagari kubatse. Uyu murenge urashaje turashaka kubaka Umurenge mwiza udufashe gutera imbere, duhabwa serivise nziza.”
Donatien Nayituriki yunzemo ati “Byari bishaje haba ku mabati, haba mu bikoresho biyigize kuko bitari byubatse mu buryo bukomeye ndetse bitanarambye, twifatira rero icyemezo nk’abaturage dufatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wacu kugira ngo tubashe kuba twabona ibiro bishyashya bigezweho by’ikitegererezo kugirango tubonere serivise ahantu hanoze hatunganye hafite isuku hameze neza.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Ndanga Janvier yavuze ko inyubako igeze ku kigero cya 30 % yubakwa kandi ko byatekerejwe n’abaturage kugirango bajye bahabwa serivisi nziza kandi bisanzuye.
Ati “ Umurenge wari ushaje noneho abaturage basabye icyo gitekerezo ko Umurenge ari nyakatsi hakubakwa undi, ubu inyubako igeze kuri 30 ku ijana harimo imiganda yabo ndetse n’amafaranga umuturage ubishatse akayazana kuri konti yashyizweho y’Inyubako.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie ashima aba baturage b’uyu murenge akavuga ko nabo babateye inkunga ya miliyoni eshanu kandi bazakomeza kubaba hafi.
Ati “Abaturage bafite ubudasa kuko bazi ko aho bakorera ari habi kandi hashaje, bafite ishyaka ryo kugira ngo abayobozi babo bakorere ahantu heza, ni muri urwo rwego Bishatsemo ubushobozi natwe ntabwo twabirebereye nk’ubuyobozi turimo turagenda tubafasha uko ubushobozi bugenda buboneka, twabanje kubaha miliyoni eshanu tuzongera tubahe ayandi.”
Umurenge wa Cyato, ni umwe mu mirenge 15 y’aka karere ka Nyamasheke ukaba uri mu misozi hafi y’ishyamba rya Nyungwe. Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu Ugushyingo 2019, izuzura muri 2021, itwaye miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!